Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Perezida Macron yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi.

 

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaganiriye kuri telefone na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, avuga ko Perezida Macron yaganirije aba bakuru b’ibihugu, buri umwe ukwe, ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

Perezida Macron yagaragaje impungenge ku bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Yasabye ko M23 yahagarika imirwano, hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro vuba bishoboka, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y’amahoro.

Uku kuganira kw’aba bakuru b’ibihugu kubayeho mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, ndetse ikaba iheruka guteguza ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Leta ya RDC yatangaje ko idateze kuganira n’uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye, biba intandaro yo gucika intege kw’ibiganiro bya Luanda, kuko gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yari iteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2024, yahise isubikwa.

Ingingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23 ni imwe mu zari zigize amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono, nyuma y’aho umuhuza agaragaje ko ibibazo by’u Rwanda na RDC bidashobora gukemuka mu gihe uyu mutwe utarashakirwa igisubizo kirambye, kuko buri uko uzajya wubura imirwano bizajya bishinjwa u Rwanda, bityo ugahora ari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Macron aherutse gutangaza ko ibi biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari gishakirwe umuti urambye.

Yabigarutseho mu kiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RDC, cyabereye i Paris kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.

Yabwiye Perezida Lourenço ati “Gahunda y’amahoro mwatangije ikwiye gukomeza kandi turasaba ko ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeza. U Bufaransa nk’umufatanyabikorwa wa hafi, bushyigikiye ubwo buhuza n’izo ntambwe z’amahoro.”

Perezida Lourenço yatangaje ko nk’umuhuza, ari gukora ibishoboka kugira ngo intambara zimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC zihagarare ndetse u Rwanda na RDC byongere bibane mu mahoro.(Igihe)

Related posts

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

N. FLAVIEN

Minisitiri w’Intebe yeruye avuga ko batibagiwe ‘Iguriro rya mwarimu’ ahubwo ko basanze ridashoboka.

N. FLAVIEN

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777