Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.
Uyu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame wari kumwe n’abavandimwe ba Brian Kagame barimo Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu ngabo kabuhariwe z’u Rwanda, aho abarizwa mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’Igihugu, Republican Guard (RG).


