Mu ntambara karundura ihuje u Burusiya na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022, magingo aya hari kwifashishwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya imfu z’abasirikare no kwangiza ibikorwaremezo bya gisirikare.
Ukraine yatangiye gukora indege nto zifite umwanya umwe wo kwicaramo, zifite intwaro ziraswa bidasabye kuzikoraho. Izi ndege z’ubwiyahuzi zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rw’ibilometero bigera kuri 2000.
Izi ndege ziyoborwa n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’indege witwa Goronych, ubu wamaze kwinjizwa mu ngabo zidasanzwe za Ukraine.
Imwe muri zo yoherejwe mu Burusiya, irasa uruganda rw’ibiturika rwa Dzerzhinsk, indi irasa ku ruganda rwa Saransk rukora ibisasu bitabwa mu butaka n’udukoresho duturitsa ibitsasu.
Mu gihe Ukraine yakajije ibitero bya drones, u Burusiya na bwo bwatangiye kohereza indege nto zifite imbunda za ‘machine gun’ kugira ngo zijye zihanura izi drones.
Nyuma y’aho u Burusiya bwerekanye izi ndege kuri televiziyo, ingabo za Ukraine zamenye aho ziherereye, zirasa ebyiri muri zo. Aya makuru yatanzwe n’urwego wa Ukraine rushinzwe umutekano tariki ya 21 Ukwakira.
U Burusiya bwavuguruye zimwe mu ntwaro bwakoreshaga mu guhangana n’ingabo za Ukraine. Bwakoze ibisasu byitwa UMPB-5 n’indege mu ntera y’ibilometero 200.
Ingabo z’u Burusiya zimaze iminsi zisuka amagana y’ibi bisasu muri Ukraine, kandi byagaragaye ko indege zibirasa ziba zitekanye kuko ziba ziri kure cyane y’abasirikare ba Ukraine.
Mu mazi naho ntihasigaye kuko Ukraine yatangiye gukora drones zigendera ku mazi. Bigaragara ko ari ubwato buto buba bufite imbunda cyangwa bwikoreye ibiturika ariko butagira ubutwara.
Urwego rw’umutekano rwa Ukraine rusobanura ko izi drones ari zo zarashe ikiraro cya Kerch Strait gihuza u Burusiya n’ikirwa cya Crimea bwambuye Ukraine mu 2014.
Ukraine yari yarasize cyane u Burusiya mu bijyanye no guhanga udushya mu rugamba, ariko na bwo bwagiye bwiga amayeri yatuma bushobora gukemura ibishobora kubitsindisha.
U Burusiya bwashinze umutwe w’ingabo zikoresha drones, uzwi nka Rubikon, bushyira imbaraga mu mikorere n’imikoreshereze y’utu tudege.
U Burusiya bukora drones 6000 zo mu bwoko bwa Shahed buri kwezi, kandi ni na ko buzikoresha mu bitero by’umusubizo bugaba bigamije guca intege ubwirinzi bwa Ukraine.
Kubera ibitero byinshi bya drones na misile Ukraine igabwaho n’u Burusiya, isaba ibihugu by’inshuti gukomeza kuyiha intwaro kugira ngo ishobore kwirinda, na yo ice intege uruhande bihanganye.
Igihe cyanditse ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika misile za Tomahawk kugira ngo izifashishe mu gusenya ibikorwaremezo by’igisirikare cy’u Burusiya ariko Donald Trump yarabyanze.



