Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Karongi: Umuyobozi w’Akarere n’abandi bakozi bagera kuri 15 basezeye ku mirimo.

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, madame Mukase Valentine, uwari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile n’uwari umuyobozi w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha basezeye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Amakuru ava muri aka karere aremeza ko uretse aba batatu basezeye cyangwa se beguye, hari abandi bagera kuri 13 (bo bivugwa ko birukanwe), bakaba biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire, ndetse ngo n’umuyobozi w’imiyoborere myiza (good governance) aba nabo bakaba basezeye.

N’ubwo atatangaje byinshi, bwana Ngarambe Vedaste, Visi Perezida w’Inama Njyanama yatangarije Bwiza ko ibivugwa ari byo ko aba bayobozi basezeye ku mirimo yabo. Amakuru yatangajwe ku ikubitiro yemeje ko aba bayobozi bazize amakosa akomeye bakoze kuva bagera muri iyi myanya.

Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura hari umudugudu wa Gatoki wubakiwe abatishoboye, uyu ukaba wasenywe utamaze kabiri, ibivugwa ko byaba biri mu byatumye aba bakozi bo mu ishami ry’imyubakire bagenda kuko ngo n’ubundi imikorere y’iri shami isanzwe ikemangwa.

Uretse ibivugwa muri iri shami, havugwa kandi ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bimaze iminsi bivugwa. Mu mpera z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2023 nibwo uwari Umuyobozi w’aka karere yirukanwe n’Inama Njyanama bamushinja kudakurikiza inama agirwa.

Mu minsi yashize hagaragaye ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho mu murenge wa Murundi havugwa abaturage bagize uruhare muri Jenoside, bishe babanje gushinyagurira uwacitse ku icumu rya Jenoside. Abayobozi batandukanye kuva mu tugari ndetse no kugeza ku murenge bahise birukanwa ku mirimo yabo, bikaba byaravuzwe ko byose bikomoka ku ntege nke z’ubuyobozi budashyira hamwe.

Karongi ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba Akarere k’imisozi ihanamye ku buryo usanga ibikorwa byinshi bihakorerwa bigoranye. Ni Akarere gakora ku kiyaga cya Kivu aho usanga amahoteri yiganje ku nkengero z’iki kiyaga mu mujyi wa Kibuye, umujyi nawo ugaragara nk’ukishakisha bitewe n’imiterere y’aho wubatse.

Related posts

Cameroun na Mali zabimburiye andi makipe kugera muri ½ cy’irangiza rya CHAN 2020.

Isi iri mu kangaratete: Ibikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ikirere

N. FLAVIEN

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777