Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Indishyi Man United irishyura Ten Hug iratuma aba umujejetafaranga.

Amakuru avuga ko Manchester United ishobora kwishyura Erik ten Hag indishyi ihenze cyane mu mateka ya Premier League nyuma yo kumwirukana.

Umuholandi ten Hag yirukanywe ku wa mbere, Man United ikaba iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, indishyi arishyurwa ni iya gatandatu mu zihenze hagati y’abatoza batandukanye birukanwe.

Gutsindwa na West Ham ibitego 2-1 ku cyumweru byatumye ubuyobozi bwa United bufata umwanzuro wo guhagarika Ten Hag kuko iminsi ye mu ikipe yari yararangiye.

Ni igihombo cya kane muri Premier League uyu mwaka, kandi United iracyashakisha intsinzi ya mbere muri Europa League. Ariko iryo sezererwa rishobora kugira igihombo gikomeye kuri Man United. Ten Hag, ufite imyaka 54, yari yongeye amasezerano muri Kamena akaguma mu ikipe kugeza mu 2026.

Nk’uko Manchester Evening News ibitangaza, Ten Hag yari asigaje kwishyurwa hafi miliyoni £13.5. Niyishyurwa yose, yahita aba mu bagera ku mwanya wa gatandatu mu guhembwa indishyi nini mu mateka ya Premier League.

Antonio Conte ni we ufite indishyi nini kurusha abandi, aho bivugwa ko yahawe miliyoni £26.6 avuye muri Chelsea mu 2018. Jose Mourinho nawe bivugwa ko yahawe £19.6m ava muri Manchester United mu 2018 na £18m ava muri Chelsea bwa mbere mu 2007.

Mourinho yagiye yunguka amafaranga menshi y’indishyi, kuko yishyuwe miliyoni £16 ava muri Tottenham mu 2021. Chelsea nayo yishyuye Luis Felipe Scolari miliyoni £13.6 imwirukanye mu 2009.Ten Hag abaye undi mutoza United yirukanye kuva Sir Alex Ferguson asezeye mu 2013.

Ole Gunnar Solskjaer, Mourinho, Louis van Gaal na David Moyes bose birukanywe mu myaka icumi ishize.Indishyi zishyuwe abo batoza bose ngo zageraga kuri miliyoni £70.

Ibi bibaye hashize amezi macye United yagabanyije abakozi bayo kimwe cya kane mu rwego rwo kugabanya ikiguzi.

Related posts

Umuvugabutumwa Maman Vanessa arashinjwa n’umugabo we ubuhemu bukomeye.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo CG(Rtd) Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard.

N. FLAVIEN

Wazalendo ntikozwa iby’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya DRC na AFC/M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777