Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Kwamamaza Ubukungu

Rubavu: Ibiciro byakubiswe hasi ku bazitabira ‘Kivu Beach Festival’ ibazaniye ibyamamare.

Ibiciro byakubiswe hasi ku bashaka kwinjira mu Iserukiramuco rizwi nka ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’, riteganyijwe hagati ya tariki 29 Kanama na tariki ya 01 Nzeri 2024. Kwinjira ni amafaranga magana atanu (500Frw) ahasanzwe, mu gihe mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw), abazitabira bakazanataramirwa n’ibyamamare nyarwanda.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 aho ubuyobozi bwa Yirunga Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura aho imyiteguro ya Kivu Beach Festival Rubavu nziza igeze.

Bwana Iyaremye Yves, umuyobozi wa Yirunga Ltd iri yateguye iri serukiramuco, yavuze ko hari byinshi byiza bihishiwe abazaryitabira.

Ati: “Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo kugaragaza umuco, kuzamura impano zitandukanye z’abato by’umwihariko mu bugeni n’ubuvanganzo kandi buri wese azabona icyo akeneye kubera ko hazaba haberamo Expo”.

Muri iri serukiramuco, abanya Rubavu n’abahagenda bashyizwe igorora kuko hari abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abagezweho mu Rwanda ndetse n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu.

Si ibi gusa kuko hariho akarusho aho abandi biyumvamo impano nabo bagifite umwanya wo kwiyandikisha bakazigaragariza abazitabira iri serukiramuco.

Ubuyobozi bwa Yirunga Ltd kandi bwaboneyeho umwanya wo gutangaza amazina y’abahanzi bazifashishwa n’igihe bazataramira abazitabira ibi birori aho kuwa kane tariki 29 Kanama hazaririmba Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P., kuwa Gatanu tariki 30 Kanama hazaririmba Riderman.

Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama hazatarama Bull dog uzwi nka Jisho ry’uruvu ni mu gihe ku cyumweru tariki ya mbere Nzeri ari nawo munsi wo gusoza iri serukiramuco abazaryitabira bazasusurutswa na Dany Nanone.

Expo izajya itangira saa tatu za mu gitondo (9h00), saa munane (14h00) abaririmbyi n’ababyinnyi bakomeze hasoze umuhanzi noneho saa yine z’ijoro (22h00) ibirori bisoza bizwi nka ‘After Party’ mu rurimi rw’icyongereza bibere kuri Lakeside View kugeza amasaha akuze mu gihe cy’iminsi ine.

Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kuba, rikazibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko hakaba harashyizwemo n’imurikagurisha (Expo) ry’abaturutse hirya no hino mu gihugu.

Yanditswe na Yves Mukundente / WWW.AMIZERO.RW / Rubavu.

Related posts

M23 yigarurire agace ka Nzibira gakungahaye ku mabuye y’agaciro

N. FLAVIEN

Kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byatumye Visi Perezida wa Sena asaba imbabazi.

N. FLAVIEN

M23 yigaruriye agace ka Kalenga igakuye mu maboko ya FARDC na FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777