Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo, UR CAVM Busogo, riherereye mu murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze hatoraguwe umurambo w’uruhinja bigaragara ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko abakozi bakora isuku muri iyi Kaminuza y’u Rwanda babonye uru ruhinja nabo bakihutira gutabaza ubuyobozi kugira ngo barebe ibyabaye, ubuyobozi nabwo bwahise bwitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza ubwo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemereye umunyamakuru wacu ko aya makuru koko bayamenye, aboneraho kugira inama abari n’abategarugori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi nk’ibi.
Ati: “Yego nibyo kuwa 30 Gicurasi 2024 saa sita zishyira saa cyenda, (12:00 – 15:00) muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12 na 24 ruvutse”.
Akomeza agira ati: “Polisi yahageze, ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba. Abari n’abategarugori birinde gutwara inda zidateganijwe. Niba binabatunguye bareke umwana avuke bamurere, ntibishyireho icyaha cy’ubwicanyi”.
Umurambo w’uyu muziranenge wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri mu rwego rwo gukora isuzuma ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe, iperereza na ryo rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwaba yamutaye muri ubu bwiherero.