Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, RDF yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF maze Juvénal Marizamunda agirwa Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda mushya, mu gihe Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), ibi bikaba byabaye no mu rwego rw’ubutasi.

Marizamunda, usimbuye kuri uwo mwanya Jenerali Majoro Albert Murasira, yari asanzwe ari umukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza.

Lt Gen Muganga, usimbuye Jenerali Jean Bosco Kazura, we yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi wari usanzwe ari umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, ni we wasimbuye Lt Gen Muganga ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Muri izi mpinduka kandi, Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare, mu gihe Jean Bosco Ntibitura yabaye umuyobozi mukuru (Director General) mu rwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (NISS).

Burigadiye Jenerali Evariste Murenzi yagizwe umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, asimbura Marizamunda.

Jenerali Majoro Alex Kagame yabaye umukuru w’ibikorwa bya gisirikare muri Mozambique, mu gihe Koloneli Théodomir Bahizi ari we ukuriye ibijyanye n’urugamba rwo muri Mozambique.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique ku busabe bwa leta y’icyo gihugu kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zari zarigaruriye ibice byinshi byo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaherukaga guhindurwa mu kwezi kw’Ugushyingo mu 2019, ubwo Jenerali Kazura, icyo gihe wari Jenerali Majoro, yazamurwaga mu ntera mu mapeti agasimbura Jenerali Patrick Nyamvumba, wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2013.

Jenerali Majoro Murasira we yari Minisitiri w’ingabo kuva mu kwezi kwa cumi mu 2018, umwanya yagezeho asimbuye Jenerali James Kabarebe wari uwumazeho imyaka umunani.

Lt Gen Mubarack Muganga yagizwe umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda aba Minisitiri w’ingabo, mu gihe Maj Gen Vincent Nyakarundi yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka

Related posts

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye abarwanira mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Perezida Sebastian Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali.

N. FLAVIEN

Abarwanyi ba M23 bemeje ko bafashe Rutshuru yose, FARDC ibitera utwatsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777