Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya COVID 19 Imyidagaduro Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Inkuba zikomeje kwibasira Radio yifashishwa mu bukangurambaga butandukanye.

Mu Kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) 2020, ni bwo umuturage witwa Nshimiyumukiza Dieudonné bakunze kwita Diamond, wo mu Karere ka Gakenke, yatangije umushinga wa Radio itagira umurongo ivugiraho (Radio sans fréquence) agamije kuyifashisha mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 yari ikomeje gukwira hirya no hino ku Isi muri ibyo bihe. N’ubwo yayitangije ariko, yagiye ahura n’ibiza by’inkuba ku buryo ngo muri iyi myaka itatu gusa, ibikoresho byayo bimaze gukubitwa ubugira kabiri.

Uyu mugabo bigaragara ko akiri muto, aganira na WWW.AMIZERO.RW, yavuze ko mu mikoro make yari afite, yabonye nta bundi buryo yatangamo umusanzu we mu gufatanya n’Igihugu guhangana na Covid-19 yageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, maze ngo yifashisha abandi bajene (jeunes) batatu, batangira gukora mu bihe bitoroshye bya ‘Guma mu rugo’ ari ikipe y’abantu bane bishyize hamwe.

Ngo n’ubwo bitari byoroshye gukora ibisa neza nk’ibyo bumvaga bikorwa n’abanyamakuru babyize kandi bakora ku bitangazamakuru bifite imirongo bivugiraho (fréquences), nabo ngo bageragezaga gukora neza bishoboka kuko ngo ari ibintu bakuze biyumvamo, bityo ngo bituma n’Ubuyobozi ku nzego zitandukanye bubifashisha ku buryo Radio yabo yitwa “Ijwi rya Gakenke” yakoreshejwe n’abayobozi batanga ubutumwa runaka ku baturage.

N’ubwo ubwa mbere yakubiswe n’inkuba umwaka ushize, ngo bahise biyungunganya bashaka ibikoresho bikomeye nk’uko babigiriwemo inama n’ababisobanukiwe bongera gukora. Gusa ariko imvura nyinshi irimo inkuba yaguye mu Gakenke kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, ubwo yari ikubye, inkuba yakubise ku biro by’Akagari ka Rusagara ( Aho Radio Ijwi rya Gakenke ivugira), mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, yongera gukubita ibikoresho byose byari muri Studio ari byo: mudasobwa, mixer, microphones, imigozi ndetse n’ibindi bisanzwe byo mu nyubako.

Bwana Nshimiyumukiza Dieudonné washinze Radio ‘Ijwi rya Gakenke’, asaba ko yafashwa akabona ubushobozi bwo gusimbuza ibikoresho byakubiswe n’inkuba kuko ngo byibuze akeneye amafaranga agera kuri Miliyoni hafi n’igice (1,500,000Frw) kugirango Radio ye yongere ivuge, kuko yemezako hangiritse Mixer ifite agaciro k’ibihumbi 400, imashini(Laptop) y’ibihumbi 300, Microphones eshatu zihwanye n’ibihumbi 150, Insinga z’amajwi z’ibihumbi 100, icyuma kiringanyiza umuriro(Stabilizer) y’ibihumbi 100, ngo akaba anibaza ko indangururamajwi (Speakers) nazo zaba zarahiye kuko ngo kugeza ubu atarabona uko azisuzuma.

Bamwe mu batuye muri Centre ya Gakenke, bahamya ko iyi Radio ibafitiye akamaro, kuko ngo uretse mu bihe bya Covid-19, na nyuma yaho yakomeje gutanga umusanzu mu gutambutsa ubutumwa butandukanye, nko gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo Mituweli, EjoHeza, kwamamaza ndetse no kumenyekanisha ibikorerwa mu Gakenke ndetse no kumenyekanisha Akarere babinyujije mu mpano bifitemo n’ibindi byinshi.

Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora Akarere ka Gakenke/Photo Internet.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke busanzwe bwifashisha iyi Radio itagira Fréquence mu bukangurambaga butandukanye bubivugaho, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney ukayobora, atubwira ko kuba iyi Radio yakubiswe n’inkuba byabababaje cyane kuko ngo bayifashishaga mu kubwira mu buryo bwihuse abatuye ndetse n’abagenda muri Centre ya Gakenke (aho ivugira) ngo bikaborohera kwihutisha ubutumwa, ndetse ngo ikaba yafashaga abaturage babo ibasusurutsa, kubagezaho amakuru avugwa mu bindi bitangazamakuru n’ibindi.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko bigoye muri iyi minsi kugira icyo batanga nk’ubufasha bufatika kuko ngo ubu imbaraga zose ziri mu guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023. Yagize ati: “Biragoye ko twagira ubufasha tubaha kuko ubu turi guhangana n’ingaruka za biriya biza ariko nyuma gato tuzabakorera ubuvugizi kugirango babone amikoro bakomeze gukora”.

Ubundi se bene izi Radio zikora zite?

Radio nk’izi zitagira umurongo zivugiraho( Radio sans fréquence), ni uburyo ushobora kwifashisha ushaka kubwira abantu benshi bari hamwe kubera impamvu nko gutura, inama, ibirori n’izindi. Ufata indangururamajwi (Speakers), ugacomeka ku byuma bisanzwe biyungurura amajwi, za ndangururamajwi ukazishyira aho ushaka ko bakumva (mu ntera itari ndende cyane), maze ukajya uganira nabo wigana uko Radio zindi zikora, nabo (abakumva) bakabimenyera nk’aho ari Radio isanzwe bari kumva. Ibi bikaba biba byiza kuko bayifata nka Radio ibari hafi cyane kandi bashobora gukoresha ku butumwa bwihuse cyane. Ku bakunze kugenda, zikaba ari nka zimwe zivugira mu Bigo bategeramo imodoka (Gare).

Mu biganiro by’iyi Radio, batumira abayobozi bakaganira n’abaturage kuri gahunda runaka/Photo Diamond.
Umuyobozi wa Radio Ijwi rya Gakenke bakunze kwita Diamond mu kiganiro asusurutsa abaturage/Photo Diamond.
Centre ya Gakenke aho benshi mu bayirimo baba bumva ibivugirwa kuri iyi Radio/Photo Diamond.

Related posts

Ibyabaye muri 2000 bishobora kwisubiramo hagati ya Real Madrid na FC Barcelona.

KALISA

Rubavu: Umupolisi wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yazize impanuka ikomeye.

N. FLAVIEN

RD Congo na Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777