Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatunguwe no guhabwa amafaranga ikongezwa impuzankano.

Mu muhango wo kumurika umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho za Chorale Twubakumurimo ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Cyamabuye, Paruwasi Jenda, Ururembo rwa Rubavu, habayemo ibisa nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri kuko uretse ubutumwa bwiza bwatambutse, babonye amafaranga bakanatungurwa bikomeye no guhabwa impuzankano y’abaririmbyi bose bahawe n’abakunzi babo.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW umwaka ushize wa 2022, aba baririmbyi bari bemeje ko uwo mwaka wari umwaka w’amashimwe n’ibitangaza kuri bo kuko ngo ibyo Imana yavuganye nabo yari ikomeje kubisohoza, kandi ngo bakaba bari biteguye n’ibindi kandi ngo bakaba bari biteguye gushima Imana kuko ngo muri byose bigishijwe gushima.

Aya mashimwe bakomojeho umwaka ushize, ni yo yari yuzuye urusengero rwa ADEPR Cyamabuye kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, aho bamurikiraga abakunzi babo umuzingo w’indirimbo esheshatu z’amajwi n’amashusho zirimo imwe ivuga ku mateka ya Cyamabuye.

Ubwo bari mu gikorwa cyo guhesha umugisha amaboko yagize icyo akora ngo izo ndirimbo zikorwe (batanga amafaranga), bamwe mu bakunzi ba Chorale bari baturutse mu Karere ka Rubavu, bahise batungura imbaga yari aho, maze aho guhaguruka bavuga amafaranga, bahagurukana impuzankano (uniform) y’abaririmbyi bose, aho umwe yatanze ibyo kwambara hejuru undi agatanga ibyo kwambara hasi, ibintu byakoze ku mitima ya benshi mu babibonye.

Aba baterankunga bavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo gushimangira urukundo bakunda umurimo w’Imana by’umwihariko Chorale Twubakumurimo. Ngo bahisemo kubatunguza impuzankano kuko ngo igihe cyose bazajya bayambara bari mu ivugabutumwa, umugisha uzajya uva ahera ukabageraho bose icyarimwe yaba abatanze n’abahawe.

Umuyobozi wa Chorale Twubakumurimo, Iryivuze Jean Claude, yavuze ko atabona uko asobanura ibyabaye. Ati: “Ni ukuri ibi byose ni ugushaka kw’Imana kuko twe twateguye igitaramo cyo kumurika amashusho twumva ko ari ibisanzwe ariko Imana iradutunguye idukorera ibidasanzwe kuko amafaranga yabonetse kandi menshi ugereranyije n’ibyo twashoye, none haniyongeyeho iyi myambaro y’abaririmbyi bose. Turishimye, tunashimye Imana”.

Ibi kandi abihurizaho n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Twubakumurimo witwa Umuhoza Justine, wemezako kuba mu murimo w’Imana w’uburirimbyi bibafasha muri byinshi birimo imibereho myiza mu bugingo no ku mibiri yabo bityo ngo nawe akaba yongeye kubona uko Imana inezeza abantu bayo kuko ngo yatunguwe no kwambikwa impuzankano yaje yiyongera ku bindi byinshi.

Chorale Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatangiye mu 2000, itangirana abaririmbyi batageze kuri 30. Kuri ubu bamaze kugira hafi 90 biganjemo abagabo n’abagore bashyize imbere umurimo w’Imana kuruta ibindi byose kuko bemezako indamu zabo ziri mu gukorera Imana bakomeza kwera imbuto zikwiriye abihannye ari nako bakomeza kwamamaza ijambo ry’Imana binyuze mu bihangano byabo biboneka no ku muyoboro wa YouTube bise ‘Twubakumurimo ADEPR Cyamabuye’.

Chorale Twubakumurimo ADEPR Cyamabuye Album Launch.

Related posts

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

N. FLAVIEN

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

N. FLAVIEN

Mata-Nyakanga 1994: Amwe mu matariki yaranze amezi y’icuraburindi ku batutsi bahigwaga bukware.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777