Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC yamaganye gusubira inyuma kwa M23 ishimangira ko ari ‘umutego’ no ‘kwiyamamaza’.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko kurekura ibirindiro bya Kibumba kuri M23 ari ‘umutego no kwiyamamaza igamije kurangaza’ kugira ngo ifate uturere tw’ahandi.

Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi wa FARDC, Gen-Maj Sylvain Ekenge yavuze ko kuwa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo habaga uwo muhango hari imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC mu bindi bice.

Ekenge avuga ko M23 aho gusubira inyuma ikagera ku kirunga cya Sabyinyo nk’uko byasabwe n’inama ya Luanda, ahubwo irimo gukomeza ibirindiro byayo i Kishishe na Bambo igamije gufata Teritwari yose ya Masisi.

M23 ivuga ko yarekuye Kibumba kugira ngo yubahirize ibyasabwe n’inama ya Luanda yabaye mu kwezi kwa 11 uyu mwaka no gushimangira ubushake bwo kuganira na Leta.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice birenga 80% bya Teritwari ya Rutshuru ukongeraho n’ibindi byo muri Nyiragongo na Masisi, mu gihe Leta ya DR Congo yita M23 umutwe w’iterabwoba kandi itazigera iganira nawo.

Leta ya DR Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nyamara u Rwanda ntirwahwemye kubyamaganira kure ruvuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba abanyekongo ubwabo.

Itsinda ry’inzobere zigenga z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka gusohora Raporo ivuga ko Ingabo z’u Rwanda, RDF zafashije M23 mu mirwano bahanganyemo na FARDC ifashwa n’indi mitwe y’inyeshyamba muri DR Congo nk’uko tubikesha BBC.

Iyo raporo kandi ishinja FARDC “gukorana n’imitwe yitwaje intwaro” muri iyo mirwano, igasaba ko bihagarara, ikanasaba Leta ya DR Congo kwamagana imvugo n’ibikorwa by’urwango no guhamagarira urugomo ku bantu hashingiwe ku bwoko bwabo.

Umuhango wo kuva mu gace ka Kibumba wabaye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo muri DR Congo. Col Nzenze Imani wa M23 uhagaze imbere asobanura iby’iki cyemezo

Related posts

Kayonza: Abana babiri baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade

N. FLAVIEN

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Paul Rusesabagina bagiye gufungurwa nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu.

N. FLAVIEN

Maj Gen Kabandana wahanganye bikomeye n’ibyihebe byo muri Cabo Delgado yazamuwe mu ntera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777