Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Bugesera: Ivugabutumwa rya Chorale Sion ADEPR Jenda ryasize hafi 100 bemeye kwakira Yesu.

Ivugabutumwa ry’iminsi ibiri (Kuwa Gatandatu tariki 10 no ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022) mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, ku Itorero rya ADEPR Nyabagendwa, ryasize umusaruro ushimishije kuko abantu bakuru bari hagati ya 85 n’ijana bemeye kwihana ibyaha bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Chorale Sion yemezako aha Nyabagendwa ari ahantu bari bakenewe cyane, kuko ngo mu materaniro bakunze kubasaba indirimbo, ibintu byerekana ko abaho nabo basanzwe bazi indirimbo za Chorale Sion ADEPR Jenda muri Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba.

Iri vugabutumwa ryari ryagutse kuko iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi basaga ibihumbi 4 nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Chorale Sion mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, aho wabonaga ko banyotewe n’ubutumwa bwiza ndetse badashaka no gutaha.

Bwana Maniriho Jean de Dieu uyobora Chorale Sion yatangaje ko byose ari ukubera Imana. Ati: “Si ku bw’imbaraga zacu ahubwo ni ku bw’ububasha bw’Imana yo mu Ijuru kuko twe turi intumwa zayo ndetse turi n’ibikoresho; aho idutumye tujyayo kandi iyo tugezeyo twemera gukora umurimo yaduhamagariye gukora. Umusaruro wabonetse twishimira ni bariya bantu bemeye kuva mu byaha bagasanga Umukiza Yesu”.

Paruwasi ADEPR Nyabagendwa yasuwe na Chorale Sion yo kuri ADEPR Jenda, iherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagali ka Nyabagendwa, Umudugudu Nyabagendwa, ikaba mu Rurembo rwa Ngoma, Intara y’Iburasirazuba.

Abantu bari bakubise buzuye ari nako abakizwa baza ku bwinshi
Bakoreye Imana batitaye ku kazuba kenshi ko mu Bugesera.

Chorale Sion ADEPR Jenda yataramiye abatuye muri Paroisse ya Nyabagendwa mu Bugesera.
Babyiniye Imana icyubahiro cyayo kiramanuka.
Abacuranzi ba Chorale Sion bari mu bafashije abantu guhembuka kuko bacuranze neza kandi muri gahunda.

Related posts

Ubwongereza bwasubije Nigeria akayabo k’amafaranga yari yaribwe n’uwahoze ari Guverineri

N. FLAVIEN

Inzobere mu guhangana na Marburg zoherejwe na USA zageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777