Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro

Vestine aricuza amahitamo ye mu rushako, aca amarenga ko atagishishikajwe n’umubano

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yagaragaje amarangamutima yuzuyemo agahinda n’ukwicuza ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ashinja ko yamubeshye akamushyira mu buzima atigeze yifuza.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, by’umwihariko kuri Instagram, mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yagaragaje ko abayeho ubuzima butamushimishije, avuga ko yahisemo nabi, ariko akizeza ko bitazongera.

Yagize ati: “Ubuzima mbayeho uyu munsi si bwo nahisemo. Ndi mu bihe bitoroshye kandi si ibyo nkwiye. Ndemera ko nagize amahitamo mabi mu buzima, ariko nize isomo. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima.”

Yunzemo ko ubutaha azitondera amahitamo ati: “Ninjya guhitamo uwo tuzabana, azaba ari umuntu tuziranye bihagije, menya umuryango we n’ubuzima bwe bwose. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

Ibimenyetso byinshi byagaragaje ko uyu mubano ushobora kuba uri mu marembera, birimo no kuba Vestine yasibye amafoto yose agaragaza we n’umugabo we kuri Instagram.

Ubu arabarizwa muri Canada, aho yari amaze iminsi mu rugendo rw’ibitaramo byabereye mu mijyi itandukanye, bikaba byarangiye mu mpera z’iki cyumweru.

Vestine na Jean Luc bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko no kugaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro.

Nubwo Igihe dukesha iyi nkuru yagerageje kumuvugisha kuri ibi bivugwa ntibyakunze, biracyari gukurikiranywa byimbitse kugira ngo hakazatangazwa andi makuru asobanutse mu minsi iri imbere.

Ubutumwa Vestine yasangije abamukurikira buca amarenga yo gutandukana
Vestine yasibye amafoto y’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga

Related posts

Perezida Ruto agiye kohereza Batayo y’abasirikare ba Kenya kurwana mu Burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Leta ya RDC yanze kongera guhurira mu biganiro by’amahoro na AFC/M23

NDAYISHIMIYE Libos

Manirafasha Jean de la Paix wari Visi Meya wa Burera yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice azira ruswa n’ibindi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777