Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima

Ibintu 10 wakora mu gitondo ubyutse kugira ngo umunsi wawe ugende neza

Kubyuka no kuryama ni ibikorwa bisimburana kuva mu kwezi kwa Mbere kugera mu kwa 12. Hari abatekereza ko umunsi wabo uba mwiza cyangwa mubi bitewe n’uko babyutse, bityo abenshi bakitwararika ku byo bakwiye gukora. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu 10 wakora umunsi wawe ukagenda neza.

1. Gusenga cyangwa gutekereza ku Mana.

Ibi bituma utangira umunsi ufite umutuzo n’imbaraga zo gukomeza ibikorwa byawe byose wizeye ko urimo neza.

2. Gushimira.

Fata akanya ko gushimira ubuzima, n’imigisha ufite. Witangirana umunsi wawe amaganya no gutinda kubyo udafite, banza ushime ibyo ufite niba nta nabyo ushime kubw’impano y’ubuzima. Kuba ukiriho ubuzima bwahinduka nta kabuza.

3.Kunywa amazi.

Inyongera y’amazi ituma umubiri wawe utekana nyuma yo gusinzira amasaha menshi. Amazi ni ubuzima jya uyatangirana umunsi wawe, buzajya bwira bukibungabunzwe neza.

4. Kwitwararika isuku.

Koga, koza amenyo, kwambara neza n’ibindi nkabyo, biguha imbaraga no kwiyizera bigatuma wirirwana ubuzima bumeze neza kuko burya isuku ni ubuzima.

5. Gukora imyitozo yoroheje.

Muri iyi myitozo twavuga nka yoga, kugorora umubiri, cyangwa kugenda n’amaguru gahoro gahoro bifasha amaraso gutembera neza bikagutegurira uko uri bwirirwe ukaza no kunoza akazi kawe.

6.Kurya ifunguro rya mu gitondo ryuzuye.

Iri funguro rikwiye kuba rigizwe n’amagi, imbuto, igikoma cyangwa ibinyampeke. Ifunguro rya mu gitondo ni ingenzi kuko ari ryo umubiri ukuramo ingufu uri bwifashishe umunsi wose.

7. Gushyira gahunda y’umunsi ku murongo.

Kwandika ibyo uteganya gukora bikagufasha kugenzura umunsi neza. Ibi kandi bigutera kutangiza igihe cyawe mubyo utateguye bityo ukirirwa utekanye.

8. Kwirinda gukoresha telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga ako kanya.

Bigufasha gutangira umunsi utuje, utavangiwe n’amakuru y’Isi. Ikintu cya mbere ni amakuru ariko uyabyukiyeho ukibyuka bigutera umujagararo w’ubwonko bigatuma umunsi wawe utangira nabi.

9. Kuvuga amagambo y’ubuzima (positive affirmations).

Nko kuvuga uti: “Ndashoboye”, “Uyu munsi uragenda neza” n’andi menshi asubizamo imbaraga. Amagambo nk’aya afasha mu kudacika intege no guhatana ukagera ku ntsinzi.

10. Guhamagara cyangwa kwandikira umuntu ukunda.

Bituma wumva uhuze kandi ukeye ku mutima kuko ububiko bw’ibyishimo ni inshuti/umukunzi mwiza.

Birashoboka ko nawe hari ibindi waba ukora ukibyuka bikagufasha kumara umunsi wawe wose umeze neza. Niba hari ibindi by’ingenzi ubona, twandikire kuri info.amizero@gmail.com

Related posts

Burera: Abagize Chorale La voix d’appel bahamya ko kuyiririmbamo byabarinze uburembetsi.

N. FLAVIEN

Tour de France: Nyuma y’imyaka 5 yarazimye, Mark Cavendish yongeye kwigaragaza

N. FLAVIEN

Monusco yasabye M23 kurambika intwaro hasi nta yandi mananiza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777