Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Uwasimbuye Osama bin Laden ku buyobozi bwa al-Qaeda yishwe na Amerika mu gitero cya Drone.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone), nkuko byemejwe na Perezida Joe Biden.

Uyu muyobozi yishwe ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Perezida Biden yavuze ko Zawahiri yari yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika.

Yongeyeho ati: “Ubu ubutabera buratanzwe kandi uyu mukuru w’abakora iterabwoba ntakiriho”.

Abategetsi bavuze ko Zawahiri yari ari ku rubaraza rw’inzu y’ahantu hihishe (safe house) ubwo drone yamurasagaho ibisasu bibiri bya misile.

Abategetsi bongeyeho ko abandi bo mu muryango we bari bahari, ariko ko nta cyo babaye, ko ari Zawahiri wenyine wishwe.

Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo “gitero kidahusha” kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa.

Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma yuko Amerika yivuganye uwahoze ari umuyobozi, Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.

We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001, ndetse yari umwe mu bakora iterabwoba bashakishwa cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Related posts

Ikibazo si ibitubaho ikibazo ni uburyo tubyitwaramo: Williams Monty mu nzira zo guhesha Suns igikombe cya NBA

NDAGIJIMANA Flavien

Abanyeshuri basaga ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

NDAGIJIMANA Flavien

France: Perezida Emmanuel Macron yatewe igi ubwo yasuraga abaturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment