Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Umuherwe wo muri Ukraine n’umugore we baguye mu gitero gikaze cy’Ingabo z’u Burusiya.

Umwe mu bacuruzi bakomeye cyane muri Ukraine hamwe n’umugore we biciwe mu gitero “gikaze” cy’ibisasu cy’u Burusiya ku Mujyi wo mu Majyepfo wa Mykolaiv.

Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n’umugore we Raisa, bapfuye ubwo igisasu cya misile cyakubitaga ku rugo rwabo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, nkuko byavuzwe n’ibitangazamakuru byo muri Ukraine.

Vadatursky yari afite Kompanyi y’ubuhinzi ya Nibulon ikora mu byo kohereza ibinyampeke mu mahanga. Yari yaranahawe igihembo cy'”Intwari ya Ukraine”.

Umukuru (Mayor) w’Umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych, yavuze ko iki gitero cy’ibisasu gishobora kuba ari cyo cya mbere gikaze cyane u Burusiya bugabye kuri uyu Mujyi kugeza ubu.

Umujyi wa Mykolaiv uri ku muhanda munini werekeza i Odesa. Odesa ni cyo cyambu cya mbere mu bunini cya Ukraine, kandi uyu Mujyi wakomeje kumishwaho ibisasu.

Umukuru w’ako Karere, Vitaliy Kim, yavuze ko Vadatursky “yakoreye byinshi Akarere ka Mykolaiv, ndetse ko yakoreye byinshi Ukraine.

Ku rubuga rwa Telegram yagize ati: “Umusanzu we ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’urwo kubaka amato [ubwato], ku iterambere ry’Akarere ni ingenzi cyane”.

Kompanyi Nibulon yubatse ubuhunikiro (ububiko) bwinshi n’ibindi bikorwa-remezo byo kohereza ibinyampeke mu mahanga.

Ukraine n’u Burusiya ni Ibihugu byohereza mu mahanga ingano nyinshi n’ibindi binyampeke, kandi ibangamirwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ryatewe n’intambara, ryatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira ku Isi.

Ibi Bihugu byombi mu cyumweru gishize byashize umukono ku masezerano muri Turukiya yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye agamije koroshya amakuba ashingiye ku bucye bw’ibiribwa. Ku munsi wakurikiyeho, u Burusiya bwagabye igitero ku cyambu cya Odesa.

Kongera kohereza mu mahanga ibinyampeke bya Ukraine kwakererejwe kandi n’igenzura ryo mu rwego rw’umutekano.

Ariko kuri iki cyumweru tariki 32 Nyakanga 2022, Turukiya yavuze ko ubwato bwa mbere bwa Ukraine butwaye ibinyampeke bwitezwe kuva ku cyambu cya Odesa ku wa mbere mu gitondo.

Ukraine ishinja abasirikare b’u Burusiya kwiba ibinyampeke mu mirima yo ku butaka bigaruriye no kubyohereza mu mahanga binyuze ku mwigimbakirwa wa Crimea. Uburusiya buhakana ibyo bivugwa na Ukraine nk’uko tubikesha BBC.

Uyu muherwe yapfanye n’umugore we.

Ibyangiritse kubera ibisasu nabyo ni byinshi.

Related posts

Karidinari Kambanda yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment