Nyuma y’uko mu cyumweru gishize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Subiza amaso inyuma’, Umuhanzikazi nyarwanda Florentine Umutoni wihebeye gukorera Imana, yatangaje ko vuba cyane agiye gushyira hanze indi kuko ngo iki ari cyo gihe cyo gukora.
Uyu muhanzikazi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Arizona, mu busanzwe asengera mu Itorero ryitwa CCV ( Christ’s Church of the Valley), akaba atuye muri Arizona, Umujyi wa Phoenix.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo kuririmba kugirango ntange ubutumwa bwiza kandi bugere n’aho njyewe ntagera. Ntabwo ari iriya ya mbere gusa ahubwo mfite n’indi ndirimbo nayo irasohoka vuba kuko numva ndi mu bihe byiza byo gukorera Imana yo mu Ijuru”.
Uyu muhanzikazi Florentine Umutoni, akomoka mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Yabaye umurezi mu mwaka wa 2010, aho yigishije muri Collège Nkunduburezi, ahava agiye kwiga muri Kaminuza (Tumba College of Technology), mu 2014 ahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uretse umuziki, muri America Florentine Umutoni arikorera, akaba afite Company yitwa Karame LLC ifasha abantu bafite ibibazo bifitanye isano no mu mutwe (Mental Health Issues and Addiction).
