Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Ukraine yemeye umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Perezida Donald Trump, igaragaza ko hari ingingo nto zikwiye kunozwa neza kugirango ushyirwe mu bikorwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ikinyamakuru CNN cyatangaje ko aya makuru cyayahawe n’umuyobozi wo muri Amerika mu gihe intumwa z’iki gihugu ziyobowe n’Umunyamabanga w’igisirikare, Daniel Driscoll, ziri mu biganiro n’iz’u Burusiya i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu mushinga.
Kuwa 23 Ugushyingo, intumwa za Amerika n’iza Ukraine zahuriye i Genève mu Busuwisi, zumvikana ku by’ingenzi bigize uyu mushinga nk’uko byatangajwe na Rustem Umerov, Umunyamabanga w’Inama ya Ukraine ishinzwe umutekano n’igisirikare.
Abingujije kuri x, Rustem yatangahe ko nyuma yo kumvikana na Amerika, Ukraine itegereje ko ibihugu by’inshuti bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bibafasha mu zindi ntambwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko nubwo ibiganiro bya Genève byatanze icyizere ko kugera ku mahoro bishoboka, imnbere hakiri akazi kenshi.
Uyu mukuru w’Igihugu yatangaje ko nubwo inshuti za Ukraine ziri gukora ibishoboka kugira ngo amahoro aboneke, u Burusiya bukomeje kugaba ibitero. Yasobanuye ko ibitero byaraye bigabwe mu mujyi wa Kyiv byapfiriyemo abantu batandatu, 13 barakomereka.
Yongeyeho ko u Burusiya bwagabye muri Dnipro, Kharkiv, Chernihiv na Cherkasy ibitero bya misile 22 na drones zirenga 460 ziganjemo izo mu bwoko bwa Shahed zakorewe muri Iran, byari bigamije kwangiza ibikorwaremezo bitanga ingufu.
Uyu mushinga wasohotse mu cyumweru gishize ugizwe n’ingingo 28. Uteganya ko Ukraine izahagarika kugenzura intara ya Donetsk, Luhansk n’ikirwa cya Crimea, itazajya mu muryango NATO kandi ko izagabanya ingabo zayo zikava ku bihumbi 800 zikagera ku bihumbi 600.


