Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yahagaritse by’agateganyo umuyobozi w’umujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatangaje ko Meya washyizweho n’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Julien Ndalueni Katembo yahagaritswe ku mirimo mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo guha umwanya abakora iperereza ku makosa akomeye akekwaho.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Goma yemeza ko iki cyemezo gifitanye isano na raporo yagaragaye tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ivuga ku bikorwa bivugwaho kuba binyuranyije n’inshingano ze, ubwo yari mu mirimo isanzwe y’akazi. Nta makuru arambuye yatangajwe ku byo aregwa, gusa abayobozi b’uyu mujyi bavuze ko hakenewe ubushishozi kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Inzego zishinzwe imiyoborere mu mujyi wa Goma zatangaje ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza, aho buri muyobozi akwiye kubazwa inshingano ze, by’umwihariko muri ibi bihe havugwa intambara mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

MCN yanditse ko mu gihe iperereza ku makosa akomeye akekwaho rigikomeje, uyu muyobozi wahagaritswe yasimbuwe by’agateganyo n’umuyobozi wungirije, ku buryo imirimo y’umujyi ikomeza nta nkomyi.

Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na AFC/M23, cyane cyane muri Teritwari za Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, AFC/M23 yigaruriye agace ka Buhimba muri Walikale, ibigaragaza ko nta gahunda yo guhagarika imirwano ihari. Imirwano kandi ikaba ikomeje no muri Kivu y’Amajyepfo aho bivugwa AFC/M23 yaba ishaka kwigarurira Uvira.

Tariki ya 06 Gashyantare 2025 (iminsi micye nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma), Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yashyizeho bwana Julien Ndalieni Katembo nk’umuyobozi (Meya) w’Umujyi wa Goma, kugirango imirimo ya buri munsi ikomeze. Meya w’umujyi akaba ari umwanya ukomeye kuko uyu ari Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, akaba ari naho hari icyicaro cy’ubuyobozi bwa AFC/M23.

Meya w’umujyi wa Goma wahagaritswe, Julien Ndalueni Katembo yashyizwe kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2025.

Related posts

Covid-19: Abakingiwe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca bagiye guhabwa urwa kabiri.

N. FLAVIEN

“Imyitwarire idahwitse iri kugaragara ku banyeshuri muri iki gihe irerekana kudohoka kwacu”: Minisitiri Uwamariya Valentine.

N. FLAVIEN

Burundi: Inkingi y’amatara yaguye isenya igice cya Stade Intwari [Amafoto].

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777