Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

U Rwanda rwongeye kwamagana abarugerekaho ibyaha byo kurenga ku masezerano

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza ko idakwiye kugerekwaho inshingano ku byaha byo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ibitero bikomeje n’intambara mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwaboneyeho kwamagana ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo za Leta z’u Burundi (FDNB), hamwe n’ihuriro ryazo ririmo umutwe w’iterabwoba w’abajenosideri wa FDLR,  Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, bakomeje kurasa ku baturage batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ni ibitero byagabwe hifashishijwe indege nto zitagira abapilote ndetse n’indege z’intambara.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze kandi ko u Burundi bumaze kohereza abasirikare basaga 20.000 muri Kivu y’Amajyepfo mu nyungu za Leta ya RDC, ndetse bagose Imidugudu y’Abanyamulenge i Minembwe mu rwego rwo kubicisha inzara ku bushake.

U Rwanda kandi ruvuga ko rutabazwa inshingano zo kurenga ku masezerano kandi RDC yivugiye ku mugaragaro ko itazubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, ahubwo ikomeje kurwana ishaka kugarura uduce twafashwe na AFC/M23, nubwo ibiganiro by’amahoro byari bigikomeje.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko ibikorwa byo gukomeza gushaka igisubizo cy’intambara byamenyeshejwe umuryango mpuzamahanga, gusa ngo  nubwo uburyo bwo kubyemeza kandi amakuru menshi yari ahari ku mugaragaro, umuryango mpuzamahanga ntiwigeze usaba ko ibi bitero byateguwe amezi menshi na RDC bihagarara.

U Rwanda rusanga kandi kutubahiriza inshingano ku ruhande rwa DRC zo guhashya burundu FDLR nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena 2025, bikomeje kudindiza urugendo rw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, intego nyamukuru y’Amasezerano ya Washington.

Izi mpamvu zose zishingiye ku kwica nkana amasezerano mashya yagezweho, u Rwanda ruzibona nk’inzitizi zikomeye ku mahoro, ziteza gukomeza kubabaza abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse zikanashyira mu kaga umutekano ku mupaka w’u Rwanda mu burengerazuba.

U Rwanda kandi rusanga ari ingenzi cyane gusubira mu ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’Amasezerano ya Washington, kimwe no kurangiza inyongera z’amasezerano ya Doha zitarashyirwaho umukono hagati ya RDC na AFC/M23 kuko ari yo nzira yonyine ifatika kandi yizewe yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Related posts

Ikibazo si ibitubaho ikibazo ni uburyo tubyitwaramo: Williams Monty mu nzira zo guhesha Suns igikombe cya NBA

N. FLAVIEN

DR Congo: Ibihamya ko hashobora kuba Jenoside birahari ‘Umujyanama muri UN’.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yabuze mu biganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere bisuzuma ikibazo cy’umutekano muke muri DRC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777