Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro, hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ ihuriro AFC/M23, ryabaye uyu munsi.
Iri tangazo rivuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gusoza, rigaragaza ko u Rwanda rushima uruhare rukomeye kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza, n’ uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.


