Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

U Rwanda na Pologne byiyemeje gushimangira umubano no kwagura ishoramari

U Rwanda na Pologne bongeye kwemeza ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi, binyuze mu biganiro bya dipolomasi byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na Wojciech Zajączkowski, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne.

Impande zombi zagaragaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, bigaragarira mu mikoranire mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ubutwererane mu bya dipolomasi.

Mu byagarutsweho, harimo gushimangira umubano mu by’ishoramari, binyuze mu masezerano y’ubufatanye asanzwe ariho n’ashobora kongerwamo. U Rwanda na Pologne kandi bashimangiye uruhare rw’uburezi mu gutsura umubano, aho ubu Pologne yakiriye abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1,500, bayobora mu mubare munini w’abanyamahanga bigayo baturuka mu gihugu kimwe.

Ibi biganiro byabanjirijwe n’intambwe yatewe mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda mu Rwanda muri Gashyantare 2024, rwashyizeho umurongo mushya w’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.

Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ku wa 13 Ugushyingo 2024, u Rwanda na Pologne basinye amasezerano ya BASA (Basic Air Service Agreement) agamije koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’impande zombi.

Umubano wa dipolomasi ukomeje kwaguka, aho u Rwanda rufite ambasade i Varsovie kuva mu 2021, na Pologne ifite iya Kigali kuva mu 2022, byose bigaragaza icyerekezo cyo guteza imbere ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Pologne mu biganiro bigamije kwagura imikoranire mu nzego zirimo ishoramari

Related posts

Ubuyobozi bwa Arikidiyosezi ya Kinshasa bwahinyuje ibyo gucuruza ukarisitiya mu masoko

NDAYISHIMIYE Libos

Nyabihu: Umwe muri ba bana bane bavukiye rimwe yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Amerika yaciye amarenga  ku kugabanya uruhare rwayo mu bikorwa bya NATO

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777