Umuryango w’abibumbye washyize u Rwanda mu myanya ya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, anashimira uruhare rwihariye rw’aba bapolisi n’abasirikare mu bikorwa bigamije gucungira umutekano abaturage b’ibihugu bikirimo ibibazo by’umutekano muke.
Ubu butumwa bwa Loni bwagaragaje ko u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 5,885 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, harimo abagore 688, bakaba ari bo benshi ugereranyije n’ibindi bihugu byose.
Loni ivuga ko aba bagore bunganira ibikorwa by’umutekano kandi bagatanga umusanzu ukomeye mu kugarura icyizere n’ituze mu baturage.
Ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo guteza imbere abagore ni ryo shingiro ry’iyi ntambwe. Politiki zo gushyigikira uburinganire zatangiriye mu burezi, aho umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu bahawe amahirwe angana, ndetse amategeko ateganya ko nibura 30% by’imyanya y’ubuyobozi igomba guhabwa abagore.
Nubwo nta mibare nyayo itangwa y’abagore mu Ngabo z’u Rwanda, hari abamaze kugera kuri urwo rwego, kandi uruhare rwabo ruragaragara mu bikorwa by’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Imibare yo muri Mutarama 2025, igaragaza ko ibihugu bikurikira u Rwanda ari Nepal ifite abagore 649, Bangladesh ifite 446, Indonesia ifite 193 n’u Buhinde bufite 154
Ibi bigaragaza uburyo u Rwanda rwashyize imbere igitsina gore mu by’umutekano n’amahoro.


