Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, birashoboka ko mu gihe gito intambara ishobora kurota cyane ko iki gihugu cy’igihangage gikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho bihambaye mu nkengero za Venezuela bigaca amarenga y’intambara yo gukuraho Perezida batifuza.
Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutegeka ko ubwato butwara indege n’ibindi bikoresho bijyana nabwo byakwerekeza mu nyanja ya Caraïbes.
Abayobozi basobanura ko uko kongera ingabo muri ibyo bice, bifitanye isano na gahunda yo kurwanya ubwato bwikorera ibiyobyabwenge bubyinjiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa abasesenguzi bo bavuga ko bigamije gukuraho ubutegetsi buriho muri Venezuela budacana uwaka na Perezida Trump.
Perezida Nicolás Maduro amaze igihe kinini adacana uwaka na Donald Trump ndetse yakunze kuvuga ko umugambi wo gushaka kumukura ku butegetsi utazahira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gihugu cy’igihangage kimaze kugaba ibitero 10 ku bwato bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, aho bivugwa ko byaguyemo nibura abantu 40.
Muri Pentagon, bivugwa ko abantu bose badashyigikiye ko uyu mwuka mubi ukomeza gututumba. Alvin Holsey uyooboye itsinda rishinzwe imyitwarire mu gisirikare, yavuze ko atewe impungenge n’ibi bikorwa ndetse yatangaje ko afite gahunda yo kwegura.
Nubwo yatanze uwo muburo, ubuyobozi bwa Trump bukomeje kotsa igitutu Venezuela ndetse byageze n’aho Trump ategeka inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zikajya guhiga abo bakoresha ibiyobyabwenge.

