Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Trump wiyise umunyamahoro aravugwa mu myiteguro ya nyuma yo gushoza intambara kuri Venezuela

Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, birashoboka ko mu gihe gito intambara ishobora kurota cyane ko iki gihugu cy’igihangage gikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho bihambaye mu nkengero za Venezuela bigaca amarenga y’intambara yo gukuraho Perezida batifuza.

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutegeka ko ubwato butwara indege n’ibindi bikoresho bijyana nabwo byakwerekeza mu nyanja ya Caraïbes.

Abayobozi basobanura ko uko kongera ingabo muri ibyo bice, bifitanye isano na gahunda yo kurwanya ubwato bwikorera ibiyobyabwenge bubyinjiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa abasesenguzi bo bavuga ko bigamije gukuraho ubutegetsi buriho muri Venezuela budacana uwaka na Perezida Trump.

Perezida Nicolás Maduro amaze igihe kinini adacana uwaka na Donald Trump ndetse yakunze kuvuga ko umugambi wo gushaka kumukura ku butegetsi utazahira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihugu cy’igihangage kimaze kugaba ibitero 10 ku bwato bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, aho bivugwa ko byaguyemo nibura abantu 40.

Muri Pentagon, bivugwa ko abantu bose badashyigikiye ko uyu mwuka mubi ukomeza gututumba. Alvin Holsey uyooboye itsinda rishinzwe imyitwarire mu gisirikare, yavuze ko atewe impungenge n’ibi bikorwa ndetse yatangaje ko afite gahunda yo kwegura.

Nubwo yatanze uwo muburo, ubuyobozi bwa Trump bukomeje kotsa igitutu Venezuela ndetse byageze n’aho Trump ategeka inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zikajya guhiga abo bakoresha ibiyobyabwenge.

Related posts

Rutsiro: Birakekwa ko yatemewe inka bitewe n’umugore w’abandi yatwaye.

N. FLAVIEN

Komisiyo y’Amatora yemeje burundu intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

N. FLAVIEN

Turinayo Samson umenyerewe muri Chorale Ubumwe yatangiye kuririmba ku giti cye [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777