Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Somalia: Yarekuye urufaya rw’amasasu kuri bagenzi be yica batanu.

Mu gihugu cya Somalia giherereye mu ihembe rya Afurika, umusirikare yasutse urufaya rw’amasasu kuri bagenzi be hapfa abasirikare batanu barimo aba Somaliya, Bahrain na Emira ziyunze z’Abarabu.

Aya mahano yabareye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Mogadishu nkuko umwe mu basirikare n’abakozi b’ibitaro babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Ministeri y’ingabo yo muri Emira ziyunze z’Abarabu yatangaje ko abasirikare bayo batatu n’umwe wo muri Bahrain baguye mu gitero cy’abakora iterabwoba muri Somaliya igihe barimo gutoza ingabo z’icyo gihugu. Itangazo iyo ministeri yasohoye rivuga ko abandi babiri bakomeretse.

Nta byinshi birenze aho ministeri y’ingabo yo muri Emira ziyunze z’Abarabu yatangaje, gusa yavuze ko irimo gukorana na leta ya Somaliya mu iperereza ku byabaye.

Umusirikare warashe amasasu yahitanye abo bagenzi be yari atojwe mu minsi ya vuba, na we bahise bamurasa arahagwa nkuko byemezwa n’undi musirikare wari aho ku kigo cya gisirikare cyitwa Gordon, kigenzurwa na Emira ziyunze z’Abarabu.

Yavuze ko uwarashe bagenzi be yahengereye batangiye gusenga agahita abamishamo urusasu. Avuga ko hari amakuru yemeza ko uwo musirikare yaba yaravuye mu barwanyi ba al Shabaab mbere yo kwinjira mu gisirikare cya Leta.

Al Shabaab, ifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa al Qaeda, yigambye icyo gitero ibinyujije kuri Radio al Andalus ivuga ko abarwanyi bayo bishe abasirikare 17. (VOA)

Related posts

Nibura abasirikare 100 ba Ukraine bari gupfa buri munsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyo ukwiye kwitaho mbere yo kwambara amasogisi.

NDAGIJIMANA Flavien

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment