Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Rutsiro FC itsinze Kiyovu sport iyerekeza ahamanuka

Nyuma yo gutsinda Kiyovu sport 2-1, Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikatishije itike yo kujya mu makipe 8 ahatanira igikombe, Kiyovu sport na Gasogi united zari kumwe mu itsinda B zisigara mu munsi y’umurongo ubwo hakinwaga imikino yo ku munsi wanyuma w’amatsinda, imikino yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021

Ku kibuga cya Stade Umumena  i Nyamirambo Kiyovu sport yari yakiriye Rutsiro FC, amakipe yombi yo mu itsinda B rya shampiyona Primus National league, maze umukino urangira Rutsiro itsinze Kiyovu sport ibitego 2-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda, wahuje Gasogi united na Rayon sport maze amakipe yombi agwa miswi, igitego kimwe kuri kimwe.

Muri iri tsinda Rayon sport na Rutsiro FC nizo zizakomeza mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe mu gihe Kiyovu na Gasogi united zizajya mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira kutamanuka.

Muyindi mikino yabaye, mu itsinda A, APR FC yatsinze Gasogi united ibitego 3-0 mu gihe Bugesera FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2 ku busa.

Muri iri tsinda, APR FC irayoboye, ikuriwe na Gorilla FC mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 3 ariko ikaba igifite umukino w’ikirarane izakina na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma.

Uyu umukino uzakinwa kuwa 20 Gicurasi 2021 kuri stade ya Bugesera uvuze byinshi mu gutanga umugeni uzaherekeza APR FC itarigeze itakaza inota na rimwe. Bugesera FC irasabwa gutsinda byibuze igitego 1 -0 kugirango ibone itike kuko kuri ubu Gorilla FC ifite umwenda w’ibitego 3.

Uko amakipe asoje imikino y’umunsi wa 6 mu matsinda ahagaze:

Related posts

Rubavu: Rwabuze gica hagati y’Akarere na Kiliziya Gatolika bapfa ubutaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Ku myaka 96, Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment