Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Ikoranabuhanga Ubushakashatsi

Russia: Icyogajuru cyashakaga gukora amateka cyagonze Ukwezi kirashwanyuka.

Abarusiya bari mu gahinda batewe n’Icyogajuru kitarimo umuntu cyahawe izina rya “Luna-25” cyashwanyaguritse nyuma yo gutakaza ubugenzuzi kikagonga Ukwezi nk’uko abategetsi babivuga.

Luna-25 nicyo cyogajuru cya mbere mu myaka hafi 50 ishize Uburusiya bwari bwohereje ku Kwezi, aho byari biteganyijwe ko kiba icya mbere kigiye kugera ku mpera y’epfo y’Ukwezi, ariko byanze nyuma y’uko kigize ibibazo kiri hafi kururuka.

Amakuru avuga ko iki Cyogajuru cyari kigiye gukora ubushakashatsi muri icyo gice cy’Ukwezi abahanga bakeka ko gishobora kuba kirimo amazi y’urubura, n’amabuye y’agaciro.

Ikigo cy’ibijyanye n’isanzure cya Leta y’Uburusiya (Roscosmos) ku cyumweru tariki 20 Kanama 2023, cyatangaje ko batakaje itumanaho ry’icyo cyogajuru kuwa gatandatu tariki 19 ku gicamunsi.

Ibyabonetse by’ibanze byerekanye ko iki cyogajuru cyapimaga ibiro 800 “kitakiriho nyuma yo kugonga ku butaka bw’Ukwezi”, nk’uko kiriya kigo kibivuga. Roscosmos kandi ikaba ivuga ko komisiyo yihariye izareba impamvu ubu butumwa bwananiwe ntibugere ku ntego nk’uko tubikesha BBC.

Gutakaza Luna-25 ni ikibazo kuri Roscosmos. Iki kigo cya gisivile cy’Uburusiya kimaze imyaka myinshi nta bikorwa gifite, kuko imari nini Leta yayishyize mu gisirikare.

Uburusiya bwariho busiganwa n’Ubuhinde bitanguranwa kugera kuri iriya mpera y’Epfo y’Ukwezi, aho icyogajuru Chandrayaan-3 cy’Ubuhinde biteganyijwe ko kizagwa kuri iyo mpera mu minsi iri imbere maze kikohereza ikinyamitende (rover) gukora ubushakashatsi mu mabuye n’ibihora kikajya cyohereza amashusho n’amakuru ku Isi.

Roscosmos yemeje ko ubutumwa bwa Luna-25 bwarimo ukwigerezaho kandi bwashoboraga kunanirwa.

Iki cyogajuru cyahagurutse i Vostochny mu Burasirazuba bw’Uburusiya tariki 11 Kanama 2023, maze kigera kuri ‘orbit’ y’Ukwezi kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Byari byitezwe ko cyandika amateka cyururuka neza ku butaka bw’Ukwezi none kuri uyu wa mbere cyangwa ejo kuwa kabiri, iminsi micye mbere y’uko icy’Ubuhinde nacyo kimanuka.

Nta Gihugu na kimwe mu mateka y’Isi kirabasha kururutsa icyogajuru ku mpera y’epfo y’Ukwezi.

Luna-25 yari ubutumwa bwa mbere bw’Uburusiya ku Kwezi kuva mu 1976, ubwo bwari muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti. Icyo gihe, Luna-24, yaguye neza ku Kwezi.

Icyogajuru Luna-25 cy’Uburusiya cyagonze Ukwezi ubwo cyashakaga kururuka ngo kigwe ku mpera y’Epfo/Photo Internet.

Related posts

Rubavu: Chorale Tuyikorere yo kuri ADEPR Mahoko yafashije uwamugajwe amaguru akaba agenda yicaye [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 wabonywe mu mugezi wa Susa.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Niyishoborabyose Jean de dieu August 21, 2023 at 9:50 AM

Reka abahinde babikore nyine🤷

Reply

Leave a Comment