Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filime z’inyamahanga azishyira mu kinyarwanda yitabye Imana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, ni bwo Junior Giti yatangaje ko umuvandimwe we Yanga yitabye Imana. Yavuze ko
yamufataga nk’umubyeyi we, ati: “Kuri njyewe wari Data.”
Junior yavuze ko azahora areberera kuri Mukuru we wamuhaye inganzo. Ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe wanjye Mukuru.”
Yanga yamamaye mu gusobanura filime zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi. Yari aherutse gutangaza ko yakiriye agakiza.