Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Rubavu: Hashyizwe imbaraga mu gushaka uko ubushabitsi n’ubuharike bitakomeza kuba umuzi w’igwingira mu bana.

Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakunze kugaragara abagore hafi 80% bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka (ubushabitsi) bamwe bagasiga abana bonyine nta muntu wo kubitaho, bihuzwa n’ubuharike mu miryango, Akarere kakaba karahagurukiye gushaka ibisubizo by’ibi bibazo kuko bifatwa nk’umuzi w’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Ibi kandi byagarutsweho n’ababyeyi bari bitabiriye gahunda y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, aho bari baje gukingiza abana babo no kubapimisha imikurire, kubahesha ibinini by’inzoka n’ibya Vitamine n’izindi serivisi z’ubuzima bagenerwa.

Aba babyeyi bakomeza bavuga ko iyo bashakanye n’abagabo bakabata bakajya kwishakira abandi bagore, ubuzima bubagora bakinjira mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, babura aho basiga abana, bakabakingirana bigatuma batabona uko bitabwaho.

Mukandayisenga Immacule ni umwe muribo yagize ati: “Mfite abana bane umuto afite imyaka ibiri n’igice, umukuru afite imyaka 8, umugabo yarabantanye ajya kwishakira undi, nzinduka njya hakurya muri Kongo kubashakira imibereho, barya ibyarayemo bikonje nabyo bidahagije, amikoro make mfite no kubahahira njyenyine bituma ubuzima bwabo butagenda neza”.

Mukasonga Alphonsine nawe ati: “Abagore benshi b’inaha dutunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kandi akenshi tuba dufite abana bato, hari abatabona uko babageza mu marerero bitewe n’amikoro no kuba batahaturiye, urwana no kubona ibihumbi bibiri byo kubahahira, ariko umwanya wo kubategurira indyo yuzuye no kuyibahera ku gihe bikatunanira kuko usanga abagore benshi ari ba ndongora nitunge umugabo ntacyo yamufasha, ni aho imirire mibi iva”.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Byahi, Ntakavura Alphonse, yagarutse ku kamaro ko kwita ku buzima bw’umwana ko guhabwa inkingo zose yagenewe, anibutsa ababyeyi ko bakwiye gufatanya mu kwita ku buzima n’imikurire y’abo babyaye, ngo kuko iyo bidakozwe umwana ashobora guhura n’ibibazo birimo kugwingira.

Yagize ati: “Gukingira umwana ni ukumurinda ibyago byo kwibasirwa n’indwara, ubuzima bw’umwana burebwa na Papa na Mama umubyeyi umwe ntabwo yabishobora, haracyari abagabo bake bihunza izo nshingano, ariko ntitwicaye duhora tubakangurira kubyitaho, uwabashije kubyumva akazana umwana we tukamushimira ndetse tukanamutuma kuri bagenzi be batarabyumva”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yemeza ko ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari umwihariko utuma abana batitabwaho uko bikwiye, ariko ngo bahagurukiye gufasha iyi miryango kujyana abana babo mu marerero yabateganyirijwe.

Yagize ati: “Iki kibazo ni umwihariko cyo guhuza ubu bucuruzi no kwita ku buzima bw’abana, ariko dukomeza gushyira imbaraga mu kubigisha kubajyana mu marerero kuko no ku mupaka rirahari ryabagenewe, tugafatanya n’abafatanyabikorwa muri gahunda nka ‘SUGIRA MURYANGO’ na ‘TURERE ABANA’ zigamije kwigisha ababyeyi uburyo bwiza bwo kurera abana mu muryango utekanye bamurinda igwingira, twita cyane ku miryango y’amikoro make”.

Ku bijyanye n’ubuharike nabwo butungwa agatoki mu kugira uruhare mu mirire mibi y’umwana kubera amakimbirane, uyu muyobozi avuga ko bakora ubukangurambaga mu kwigisha abagabo uruhare rwabo mu kwita ku muryango no kwirinda amakimbirane, ndetse ngo bamwe batangiye kubyumva.

Ati: “Ikibazo cy’ubuharike nta wavuga ko kidahari, n’ubwo ari rusange kuko biterwa n’amakimbirane y’ibintu bitandukanye, aha twigisha abagabo uruhare bafite mu kubaka umuryango utekanye, ndetse abenshi batangiye kubyumva ko inshingano zo kwita ku mikurire y’abana zibareba nk’umuryango wose”.

Akarere ka Rubavu kashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, aho mu 2015 kari gafite abana bafite imirire mibi bagera kuri 45,6% mu 2020 baramanuka bagera kuri 40%, aho nyuma hagendewe ku bushakashatsi butandukanye mu 2022 basanze ibipimo bigeze kuri 20%, mu mwaka ushize wa 2023 bizamukaho gato bigera kuri 25%, gusa bateganya ko iki cyumweru kizarangira imibare yaragabanyutse ku buryo bugaragara.

Muri iyi gahunda, abana bahabwa inkingo n’izindi serivisi z’ubuzima bagenerwa.
Hari bamwe mu bagabo batangiye kumva akamaro ko gukurikirana ubuzima bw’abana babo.
Ubuzima bw’abana bureba abagabo ndetse n’abagore kuko umwana avuka ku babyeyi babiri.

Yanditswe na N. Janvière / WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Rubavu: Abiswe ‘abuzukuru ba shitani’ bakomeje guhangayikisha Akarere.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida wa Iran yakoze impanuka ya kajugujugu aburirwa irengero.

NDAGIJIMANA Flavien

Guverinoma nshya ihanzwe amaso na Perezida Tshisekedi ku kurandura M23 yateranye bwa mbere.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment