Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, ikipe ya Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itanu na Raja Cassablanca yo muri Morocco

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 nibwo ikipe ya Rayon sport yashyize ahagaragara inyandiko igaragaza bimwe mubikubiye mu masezerano y’ubufatanye yagiranye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Morocco.

Ni masezerano azamara igihe cy’imyaka 5 aho amakipe yombi azajya afatanya mu bijyanye n’iterambere, imiyoborere, imikino ya gicuti, guhanahana abakinnyi, gutegura amarushanwa amakipe yombi azajya ahuriramo bategura umwaka w’imikino runaka ndetse n’ubumenyi mu kuzamura impano z’abakiri batoya

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon sport Bwana Uwayezu Jean Fidele yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Morocco aho yari agiye mu biganiro bya nyuma ndetse no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe abereye umuyobozi ndetse na Raja Casablanca yo mu gihugu cya Morocco.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Uwayezu Jean  Fidele uhagarariye Rayon sport yagize ati “ Tunejejwe no kuba twasinye amasezerano n’ikipe ikomeye, ikipe y’ikinyejana ku mugabane wa Africa. Ni indi ntambwe ikomeye mu iterambere ry’ikipe yacu [Rayon sport]. Ni igihamya gikomeye kubyo twifuza kugeraho mu hazaza h’ikipe bigamije iterambere. Turizera tudashidikanya ko ibi bizaha amahirwe abakinnyi bacu, abakuru n’abato, abatoza ndetse n’abafana » 

 Ku rundi ruhande, Rachid Benbrahim El Andaloussi yagize ati « Turanezerewe kuba mu bufatanye na Rayon sport. Imikino ni ikintu kizana ubumwe hagati mu batuye isi ndetse n’ibihugu kandi nta gushidikanya ubu byabaye. Icy’ingenzi kuri twe ni uguhanga inzira z’ubufatanye kandi turabikoze. »

Rayon sport yashinzwe mu mwaka w’1965 ikaba ifite ibikombe 34 mu marushanwa atandukanye mu gihe ikipe ya Raja Casablanca 20 imbere mu gihugu ndetse n’ibikombe 11 byo mu marushanwa mpuzamaganga yo kumugabane w’Afurika ndetse na mpuzamigabane.

Related posts

Jerome Boateng yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice

NDAGIJIMANA Flavien

Umuryango nyarwanda ukwiye kwita ku bafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga zubaka Igihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Russia-Ukraine: Umuryango w’Abibumbye wasabye iperereza ryihuse ku bwicanyi bw’i Bucha.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment