Amizero
Amakuru Hanze

Nyuma y’imyaka 25 yigisha mu mashuri abanza yatorewe kuyobora igihugu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2021 nibwo komisiyo y’amatora mu gihugu cya Peru giherereye ku mugabane w’Amerika y’Epfo yatangaje ko Pedro Castillo ariwe watsinze amatora yabaye mu kwezi gushize.

Pedro Castillo wari ushyigikiwe ahanini n’abatishoboye ndetse n’abatuye mu cyaro muri iki gihugu yatsinze bigoranye Keiko Sofia Fujimore umukobwa wa Alberto Fujimore wigeze kuyobora iki gihugu ariko ubu akaba afunze, dore ko mu majwi yabo hajemo ikinyuranyo cy’amajwi 44,000 gusa.

Mu gihe yiyamamazaga, Pedro Castillo yagenderaga ku nteruro igira iti “No more poor in a rich country”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga ngo nta mpamvu yo kubaho dukennye mu gihugu gikize. Peru iza ku mwanya wa kabiri ku isi mu gucukura ubutare bwa cuivre, gusa ubukungu bwayo bukaba bwarakubiswe hasi nicyorezo cya COVID-19 kibasiye isi, ku buryo kugeza ubu byibuze kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Peru bari mu bukene bukabije.

Inzego z’ubuzima zubatse nabi, ibikoresho n’abakozi badahagije, nibyo byatumye Peru kugeza ubu iza ku mwanya w’imbere mu kugira umubare munini w’abahitanywe niki cyorezo ugereranije n’abaturage bagituye. Pedro Castillo yavuze ko amafaranga igihugu gikura mu bucukizi bw’amabuye y’agaciro agiye kuyifashisha mu kuzahura inzego z’uuzima n’izu burezi.

Pedro Castillo ukomoka mu mujyi wa gatatu ukennye cyane muri Peru yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru ko byibuza niba umuturage wa Peru adafite imodoka yakagombye kuba atunze igare.

Uyu mugabo w’imyaka 51 yamenyekanye bwa mbere mu ruhando rwa politiki ubwo muri 2017 yayoboraga imyigaragambyo y’abarimu mu gihugu cyose. Nubwo ntacyo byatanze, ariko yahawe amahirwe yo kwicarana n’inama y’abaminisitiri ayisobanurira ibibazo biri mu burezi.

Related posts

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

NDAGIJIMANA Flavien

Umuryango w’Abibumbye washimye Perezida Magufuli ku byiza yasize agejeje kuri Tanzania

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Basabwe kutagoreka amateka mu guhashya indwara y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Toussaint 3 July 20, 2021 at 4:46 PM

No more poor people in rich country
Iyi ngingo irakomeye

Reply
Pascal July 20, 2021 at 4:55 PM

Mu kwizera byose birashoboka kandi nk’uko umuvandimwe #Theo Bosebabireba yabiririmbye, ngo “nta kure habaho Imana itakura umuntu” cyangwa se ngo “Ikiza urubwa”. Ushatse ukanongeraho ko Imana ibikoze “Bose babireba “

Reply
Mbarushimana Fulgence July 20, 2021 at 8:41 PM

Aya makuru aba akenewe

Reply

Leave a Comment