Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yanenze bikomeye abayobozi ba Ukraine, abashinja kuba barahindutse agatsiko k’abantu bishakira inyungu bwite, batitaye ku mibereho y’abaturage n’igihugu cyabo kiri mu ntambara.
Yabitangaje ubwo yasuraga ingabo z’u Burusiya ziri ku rugamba muri Ukraine, aho yavuze ko ubuyobozi bwa Ukraine butagishingiye ku ntego za politiki y’igihugu, ahubwo bwabaye icyanzu cya ruswa n’inyungu bwite.
Putin yagarutse ku byaha bya ruswa bikomeje kugaragara muri Ukraine, by’umwihariko avuga kuri Timur Mindich, umwe mu nshuti za hafi za Perezida Volodymyr Zelensky ushinjwa uburiganya, aho bivugwa ko yanyereje umutungo ukomoka ku kigo cya leta gishinzwe ingufu za nucléaire, Energoatom, agahunga igihugu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Raporo zaturutse mu Kigo cya Ukraine gishinzwe kurwanya ruswa zerekana ko iryo tsinda riyobowe na Mindich ryibye asaga miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, ndetse ngo ibyo bikorwa by’ubusahuzi byarimo n’imikoreshereze idasanzwe y’amafaranga, ku buryo bivugwa ko ubwiherero bwe bwari bwarakozwe muri zahabu.
Iri perereza ryagize ingaruka ku bayobozi benshi, barimo Minisitiri w’Ubutabera, German Galushchenko, na Minisitiri w’Ingufu, Svetlana Grinchuk, bombi bakurwa ku mirimo.
Putin yavuze ko ibi ari ibimenyetso simusiga by’uko ubuyobozi bwa Ukraine bwataye umurongo, ndetse asaba amahanga kureba neza uburyo bufasha icyo gihugu mu gihe ubuyobozi bwacyo bukomeje gukekwaho ruswa n’inyerezwa ry’inkunga.


