Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare basaga 20.000 mu mapeti atandukanye, abenshi bakaba ari abafite amapeti mato.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rigaragaza ko mu bazamuwe ku mapeti harimo ba Colonel babiri bazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ari bo Col. Innocent Munyengango ushinzwe Ishami ry’ibikoresho muri RDF, na Col Regis Gatarayiha ukuriye Ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare ku Birindiro Bikuru bya RDF (Etat Major Général cyangwa General Headquarters mu ndimi z’amahanga).
Perezida wa Repubulika kandi yazamuye mu ntera abasirikare 43 bavuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku rya Colonel. Abasanzwe ari ba Majoro 253 na bo bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, mu gihe 79 bari ku ipeti rya Captain bazamuwe ku rya Major, na 299 bari ku ipeti rya Lieutenant bahawe irya Captain.
Muri izi mpinduka, Perezida wa Repubulika nanone yazamuye mu ntera abasirikare b’ayandi mapeti, aho abari ba Sergeant 11 bahawe ipeti rya Sergeant Major na ho abandi 2.296 bari ku ipeti rya Sergeant bahabwa ipeti rya Staff Sergeant.
Abasirikare bandi 10.260 bari ku ipeti rya Corporal bazamuwe ku ipeti rya Sergeant mu gihe abandi 7.822 bari ku ipeti ryo hasi rya Private bahawe irya Corporal. Izi mpinduka zikaba zigira agaciro nyuma yo gutangazwa nk’uko biteganywa n’amategeko.




