Nyuma y’imyaka 5 adakandagiza ikirenge mu Rwanda, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni aje i Kigali mu ndege ya gisirikare aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth iri kubera i Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko na we yerekeje i Kigali mu nama ya Commonwealth.
Yagize ati: “Nerekeje mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda”.
Ubu butumwa bwa Perezida Museveni kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira Kajugujugu ya gisirikare, yambaye ishati y’umweru n’ingofero ye nk’ibisanzwe.
Hari hashize imyaka isaga itanu Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni adakandagiza ikirenge mu Rwanda, bikaba byaratewe n’umubano utari wifashe neza hagati y’Ibihugu byombi, gusa kuri ubu ukaba uri mu nzira nziza bigizwemo uruhare na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Museveni.

1 comment
Ko namubonye aza n’imodoka?