Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Ngororero: Perezida Kagame yavuze ko abatumva ko gutorwa 100% ari demokarasi bazabyumva.

Ubwo yari mu karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yashimye byimazeyo abaturage ba Ngororero, ababwirako demokarasi ishingira ku mahitamo ya ba nyirayo ngo ari nayo mpamvu abatumva ibyo gutorwa 100% bazabyumva, agaruka no ku mitwe ya Politike yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi.

Avuga ku bakomeje kwibaza ku mitwe ya Politike yahisemo kwifatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi aho kwigeragereza amahirwe ku giti cyayo, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yanenze abafite bene iyo myumvire, bavuga ko iyo mitwe byayinaniye.

Atanga igisubizo kuri abo bavuga batyo, Paul Kagame yagize ati: “Iyo mitwe ya politike yashyigikiye FPR-Inkotanyi ntabwo inaniwe ahubwo yashyize mu kuri, ibona ko hari byinshi twageraho dufatanyije kuruta kuba buri wese yakwigeragereza, rimwe na rimwe bikaba byanamunanira”.

Paul Kagame kandi yavuze ko hari abatumva ko gutorwa 100% ari demokarasi, avuga ko ariko bazashyira bakabyumva. Ati: “Niba 100% atari demokarasi, abayoborwa na 15% bo ni demokarasi bwoko ki? Ntimugakangwe n’ibihita byose, kuko n’ubwo biba bikangata ariko haba harimo n’ubujiji”.
 
Yakomeje agira ati: “Tugomba gucika ku muco wo kumva ko tugomba gufashwa n’abandi gusa, cyangwa se tukumva ko tugomba gufashwa n’Imana gusa. Tugomba gushyiraho uruhare rwacu, kugira ngo abandi babone aho bahera, ndetse n’Imana ibone aho ihera”.
 
“Icya mbere Igihugu gifite ni twebwe abaturage, birasaba rero ko tugomba kunga ubumwe mu kugiteza imbere. Iyo bimeze bityo amahitamo aroroha. Icyizere mwampaye n’icyizere mbagirira byatanze igisubizo. Iby’umutekano muke wigeze kuba muri iyi misozi ya Ngororero twarafatanyije turabikemura kandi twabikemuye burundu, ntibizongera. N’ababigerageza bamwe bakomoka hano urabihorera akaba ari bo bitsinda”.
 
Mbere yo gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yashimiye abaturage ba Ngororero ababwirako abakunda, kandi ko aziko nabo bamukunda, abizeza ko atazigera abatenguha nk’uko ngo nabo [abaturage] batazigera bamutenguha.

Abari n’abategarugori ba Ngororero bari bateguye bya kinyarwanda
Abaturage bari bakereye kwirebera umukandida wabo no kumva imigabo n’imigambi abafitiye.
Perezida Kagame yabibukije ko bafatanyije bagaruye umutekano mu misozi yabo.

Related posts

USA: Abanyeshuri bashyigikiye Palestine bakomeje imyigaragambyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Mayor Kambogo Ildephonse yakuwe mu nshingano kubera amakosa akomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Mu mwambaro wa gisirikare, Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ihambaye ya RDF [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment