Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Urunturuntu hagati y’ubutegetsi na bamwe mu basirikare bakuru.

Nyuma y’amatora aherutse kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu bikarangira Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wari usanzwe ku buyobozi bwa DR Congo yongeye gutsinda, hakomeje kuzamuka umwuka mubi ahikangwa  ko General Gabriel Amis Tangufort n’abandi ngo baba bashaka kuburizamo ibyavuye mu matora.

Biravugwa ko uyu mu Jenerali yateguye guhirika umukuru w’Igihugu, gusa nyuma yo kumenyekana, ingabo zirinda umukuru w’Igihugu (GR) hamwe n’abandi basirikare benshi bagahita bagota urugo ry’uyu mu Jenerali kugirango baburizemo umugambi mubisha wari wateguwe.

Urugo rw’uyu mu Jenerali rwagoswe ni uruherereye ahitwa Mitendi, muri Komine ya Mont-Ngafula, i Kinshasa mu murwa mukuru w’Igihugu cya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bikekwa ko ari ho yari amaze iminsi.

Inkuru ya Top Kivu ivuga ko urugo rw’uyu mu Jenerali rwatangiye kugotwa kuwa  Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, nyuma y’uko habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hateguwe ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Si ubwa mbere hageragejwe umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi bwana Tshisekedi Tshilombo kuko no muri manda ye ya mbere uyu mugambi wageragejwe ariko n’ubundi ukaburizwamo utarashyirwa mu bikorwa.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko hatangajwe ibyavuye mu ibarura rw’amajwi rya nyuma ryabaye kuwa 31 Ukuboza 2023,  bikemezwa ko Félix Tshisekedi ari we wegukanye uwo mwanya ku majwi 73,8% mu gijhe Moise Katumbi wakunze kugaragaza ko ari we ushakwa na benshi yagize 12,3%.

Related posts

Ukraine yarashe bikomeye ku Mujyi wa Donestk ugenzurwa n’Uburusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubanza ruregwamo umuganga ukekwaho kwica Iradukunda w’imyaka 17 rwasubitswe bitunguranye.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Abiringiye/ADEPR Kadahenda mu myiteguro yo gushyira ahagaragara Album yabo ya mbere y’amashusho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment