Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubuzima Umutekano

Musanze: Imbwa 200 zakingiwe hirindwa ko zishobora kwanduza abantu indwara y’ibisazi by’imbwa.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara y’ibisazi by’imbwa n’injangwe usanzwe wizihizwa buri tariki 28 Nzeri, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, imbwa zigera kuri 200 zakingiwe, hirindwa ko zishobora kuruma abantu zikabanduza iyi ndwara iri mu zihangayikishije cyane.

Uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa tariki 28 Nzeri buri mwaka, kuri iyi nshuro wizihirijwe muri aka gace, kuko ngo ari kamwe mu duce tubamo imbwa nyinshi bitewe n’uko gaturanye n’Ishyamba ry’Ibirunga (Volcanoes National Park), ahabarizwa nyinshi zikaba zitoroka zikaza mu baturage.

Muri iyi gahunda yo gukingira aya matungo azwi cyane mu kurinda urugo, benshi bakunze gutazira ‘nyakabwana‘, kuri gahunda hagombaga gukingirwa imbwa 200 ku buntu, ikaba ari gahunda ngo izakomeza hirya no hino mu Gihugu nk’uko bikorwa buri mwaka.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB buvugako iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa n’injangwe ihangayikishije, kuko iyo imbwa iyirwaye iriye umuntu iyimwanduza kandi ngo iyo yamaze kugaragaza ibimenyetso byayo ntaba agikize.

Ese iyi ndwara yaba iterwa n’iki ? Ibimenyetso byayo ni ibihe?

Iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa n’injangwe ngo iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus kitwa “Rhabdovirus” gatuma
imbwa ita ubwenge igakora ibintu bibi itari isanganwe.

Bimwe mu bimenyetso biranga imbwa yafashwe n’ibisazi; hari uko imbwa igenda ishaka kwihishahisha, ifata inzira ikagenda yiruka ntagukebuka, ireba iturumbuye amaso isa n’ireba imirari, itangira kurya ibyo ihuye nabyo byose, ijwi rigahinduka ikamoka isa n’ijwigira n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’izindi nzego zirimo RAB, Polisi y’Igihugu,…hashyizweho gahunda yo gukingira imbwa zose ibisazi, bigakorwa buri mwaka kuko inkigo zabugenewe zihari ku bwinshi mu Gihugu.

Uwarumwe n’imbwa asabwa kugerageza gukomeza imbwa ntimucike kugira ngo veterineri ayisuzume hamenyekane niba yari irwaye ibisazi bityo kwa muganga bakavura umuntu warumwe n’imbwa hakurikijwe indwara yatangajwe na veterineri yasanze kuri iyo mbwa. Birashoboka ariko ko udashobora kuyifata bitewe n’ubukana iba ifite, nyirayo asabwa kugaragaza icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe, kikagaragarizwa muganga kugirango amenye neza niba nta bisazi yaba yaguteyemo.

Ibisazi by’imbwa byandurira mu rukonda rwayo ruguye ku gisebe cyangwa amaraso yawe. Uretse kuba umuntu yakwandura iyi ndwara, izindi nyamaswa nk’injangwe, imbwebwe n’izindi nyamaswa zo mu gasozi n’inyoni cyane cyane uducurama, nazo zikunze kwandura iyi ndwara y’ibisazi nk’uko bitangazwa n’abahanga mu buzima bw’inyamaswa zo mu gasozi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko imbwa zidafite ba nyirazo ziba zizerera, ko hari ingamba zafatiwe hirindwa ko zabangamira umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri izi ngamba ngo harimo kuzitega, byakwanga zikicwa kuko ngo hari igihe nta yandi mahitamo aba ahari.

Polisi y’Igihugu kandi yongera kwibutsa abantu ko kuzerereza imbwa ari amakosa akomeye. Isaba abaturarwanda ko nta mbwa zigomba kuba zizerera ku mihanda n’ahandi hantu hatandukanye, ko kandi imbwa ziri mu ngo zigomba kuba zirinzwe bikomeye na banyirazo ku buryo nta kibazo cy’umutekano mucye zishobora guteza.

Abatunze imbwa bibutswa ko bagomba kuzikingiza kandi bakagira icyemezo kigaragaza ko imbwa yakingiwe. Abazitembereza ahantu hatandukanye bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijosi kandi bakawufata. Muri icyo gihe bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe kandi uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azinyuza.

Ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bwazo, agomba kubiherwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).

Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubuzima byahurije hamwe imbaraga zo kureba ko ririya teka ryubahirizwa ndetse no gushyiraho ibihano ku bantu batunze imbwa cyangwa bakora ubucuruzi bwazo mu buryo bunyuranyije naryo, bityo hakirindwa ingaruka zikomeye zatezwa no kuzerera kw’imbwa no gukomeza kugira umubare munini w’izidakingiye.

Imbwa yafashwe n’iyi ndwara irahinduka cyane.
Mu Murenge wa Nyange abakingiza bari benshi cyane.
Nyakabwana nazo zari zitonze nk’izitegereje ijambo ryiza.

Related posts

Nyagatare: Abanyarwanda 15 birukanwe na Uganda bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Nsengiyumva François bita ‘Gisupusupu’ wari umaze iminsi afunzwe yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwita izina abana b’ingagi bigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment