Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye guhagarika inkunga ku gisirikare cya Misiri.

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika bugiye kwima Misiri inkunga ya miliyoni 130 z’Amadolari ya Amerika agenewe imfashanyo mu bya gisirikare muri icyo Gihugu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ni yo yatangaje ibi. Abategetsi ba Amerika baravuga ko icyo gikorwa kizaba ari mu rwego rwo guhana Misiri basanzwe babanye neza, izira ko itujuje ibisabwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, yavuze ko iyo mfashanyo izafatirwa, Misiri nitubahiriza ibyo yasabwe na Amerika. Muri byo harimo kurekura imfungwa za politike nkuko byemezwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ni yo yasabye Amerika gufatira imfashanyo y’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 300 yari igenewe igisirikare cya Leta ya Perezida Abdel Fattah al-Sisi umaze iminsi atihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nk’uko byatangajwe na VOA.

Igisirikare cya Leta ya Misiri nicyo kiri imbere y’ibindi byose muri Afurika, kikaza no mu myanya myiza ku rwego rw’Isi hagendewe ku ngengo y’imari gikoresha, ibikoresho, imyitozo n’ibindi.

Igisirikare cya mbere muri Afurika/Photo Internet.
Bwana Anthony Blinken/Photo Internet.
Aba basirikare bahabwa imyitozo ihambaye/Photo Internet.

Related posts

Amazi menshi yatumye Nyabarongo yuzura ifunga umuhanda Muhanga-Ngororero.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa bazira kwica abaturage muri Somalia.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka Manchester City yatwaye Igikombe cya UEFA Champions League.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment