Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritazakomeza kubahiriza agahenge mu gihe urundi ruhande rukarengaho umunsi ku wundi kandi rushyigikiwe n’abahuza bahisemo kubogama.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo muri Komini Minembwe.
Ibi bitero bya drones zirimo KT-6, indege z’intambara za Sukhoi-25 n’ingabo zirwanira ku butaka byagabwe mu bice bituwe cyane birimo Kalingi, Gakenke, Bidegu na Rugezi muri Minembwe guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi, drones z’ingabo za Leta ya RDC zo mu bwoko bwa CH-4 zanyuze mu kirere cyo muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Kalehe, mu buryo bugaragara ko zari zigiye kugaba ibitero.
Bisimwa yatangaje ko ibitero by’ingabo za Leta ya RDC muri Minembwe bigamije kurimbura ikinyabuzima cyose gihari, kandi ko inzirakarengane z’abaturage zakwiye imishwaro, zitazi aho zahungira ngo ziharokokere.
Uyu muyobozi yagaragaje ko ibi bitero bimaze iminsi ibiri bitesha agaciro ibyemezo AFC/M23 yagiye ifata mu minsi ya vuba bigamije kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze ariko ko abahuza ntacyo bakora kuri ubu bushotoranyi.
Yagize ati “Ntibyumvikana ko abahuza n’abatanga ubufasha mu biganiro bakomeje guceceka mu gihe Kinshasa ikomeza ubushotoranyi. AFC/M23 ntiyashobora kubahiriza amasezerano yonyine mu gihe urundi ruhande rutayubahiriza.”
Bisimwa yatangaje ko kuba Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero, ibiterwa na politiki abahuza bafashe yo kubogama, asobanura ko AFC/M23 izakora ibyo igomba gukora mu gihe ubu bushotoranyi bwakomeza.
Tariki ya 7 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, amugaragariza ko iri huriro ritishimiye uburyo iki gihugu kiri kubogamira byeruye kuri Leta ya RDC kandi kivuga ko gishaka amahoro mu karere.
Nangaa yagaragaje ko amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025 ari kimwe mu byo Leta y’i Kinshasa yifashisha kugira ngo ikingirwe ikibaba mu gihe ikomeze ubushotoranyi.


