Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko gushakira umuti w’ibibazo mu biyobyabwenge ari ukwibeshya.

Bamwe mu rubyiruko bagira ibibazo bitandukanye bakananirwa kubyihanganira no gushaka uburyo babisohokamo, ahubwo bakabihunga bishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge bibwira ko ari ukubyiyibagiza, beretswe ko aho kubigabanya baba babyongerera uburemere.

Ni impanuro bahawe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye nk’ikibazo cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.

Bamwe mu rubyiruko rwigeze kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge igihe kirekire nyuma bakaza kubivamo, bavuga ko nta cyiza cyo kubikoresha, kuko uwabinyweye agamije kwiyibagiza ibibazo arimo, ngo iyo bimushizemo asubira mu gahinda ke bikiyongeraho no kwiyongerera ibibazo n’indwara zibikomokaho ndetse bikaba byanamuviramo gufungwa.

Khalda Steve Shema ni umwe muri bo yagize ati: “Nakoresheje ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa mugo na kokayine igihe cy’imyaka ibiri, byangizeho ingaruka zikomeye, nta mafaranga ntunga, naterewe icyizere mu muryango nyawanda n’indwara zambabazaga kubera byo, mbonye ngeze habi mbivamo”.

Akomeza agira ati: “Akenshi ubinywa wibwira ko hari ibibazo ushaka kwiyibagiza ariko n’ubundi iyo bigushizemo urongera ukabitekereza ahubwo ugasubira hasi y’aho wari uri, bikagukururira kurushaho gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge byinshi wishimisha, umubiri ukahangirikira, icyiza ni uko babyirinda kuko nta cyo bibafasha usibye kubangiriza icyerecyezo”.

Uwase Sandrine nawe ati: “Nanyweye urumogi nyuma yo gupfusha data, mama agahungabana aranta kubyakira binaniye gusinzira bidakunda, inshuti zingira inama yo gukoresha ibiyobyabwenge nk’inzira yo gukemera ibyo bibazo, siko byagenze ahubwo narushijeho kwiheba, mva mu ishuri, rubanda bantakariza icyizere. Abumva ko kubyishoramo bigabanya ibibazo baribeshya kuko bihita biruta ibyo wari usanganywe, aho nabirekeye ubu ndakora nasubiye kwiga, ubuzima bumeze neza”.

Umuyobozi wungirije wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Valence, avuga ko utanga ibiyobyabwenge ntaho atanite n’uwica, ngo kuko uwangiza ubwonko bw’umuntu ntacyo aba asigaje, asaba abakibikora kubireka kuko bibakururira ibyago birimo no gufungwa burundu.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kurenza uko tubitekereza. Kwigisha ni uguhozaho kuko byangiza ubikoresha, ubitanga nawe ntaho ataniye n’uwica kuko iyo wangije ubwenge n’umibiri uba warangiye, abantu bashishoze mu biyobyabwenge nta cyiza kirimo”.

Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Dalius Gishoma, avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge bagamije gukemura ibibazo baba bafite atari wo muti kuko aho kugabanyuka byiyongera, abakangurira kubireka kuko byangiza ubuzima n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Hari ababikoresha kubera ibibazo, agahinda gakabije n’ibindi ariko siwo muti kuko aho kugira ngo bigabanuke biriyongera. Ubutumwa bwa mbere tubaha ni ukubireka kuko byangiza umubiri bikawugira imbata, birinde ibigare no kwigana abandi kuko biri mu bibashora mu biyobyabwenge bibangiriza ubuzima n’icyerecyezo cyabo”.

Mu bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe ibyaha bijyanye nabyo biri mu nkiko bigera ku 4000, naho buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara batewe n’ikoreshwa ryabyo.

Yanditswe na N. Janvière /WWW.AMIZERO.RW

Related posts

M23 yavuye mu gace ka Kibumba yagenzuraga ihasigira Ingabo z’Akarere.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda ruvuga ko rutazihanganira kubogama kwa MONUSCO na SADC bashyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania[Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment