Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Kayonza: Akaga gakomeye ku bana bavuka ku babyeyi batipimisha Virusi itera SIDA igihe batwite.

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko kutipimisha Virusi itera SIDA mu gihe batwite, ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abo bazabyara kuko ngo baba batazi uko bahagaze kugira ngo bakurikize neza inama zose bagirwa n’abaganga bityo zizabafashe kurengera ubuzima bw’abo bazabyara.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024 mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuzima aho bapima ku buntu Virusi itera SIDA bakanatanga ibiganiro binyuranye kuri Virusi itera SIDA, uko yandura n’uko yirindwa n’ibindi.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko kutipimisha Virusi itera SIDA mu gihe batwite ari amakosa akomeye, kuko kutamenya uko bahagaze bishobora gutuma abyara umwana akamwanduza SIDA atabizi, bityo akaba ashyize ubuzima bw’uwo abyaye mu kaga, bagakangurira bagenzi babo kwitabira izi serivisi kugira ngo bubahirize amabwiriza atangwa n’abaganga.

Uwizeye Stéphanie utuye mu murenge wa Mukarange yagize ati: “Twamaze kumenya akamaro ko kwipimisha Virusi itera SIDA igihe cyose tukimenya ko dutwite n’abajyanama b’ubuzima bacu bahora babitwibutsa kuko iyo wanduye ukurikiza inama z’abaganga ugahabwa imiti neza, ukabyara umwana muzima, naho iyo utabikoze uba ushyize mu kaga ubuzima bw’uwo uzabyara”.

Dusabimana Florence nawe ati: “Ikosa rya mbere umubyeyi yakora ni ugusama inda ntiyihutire kujya kwipimisha ngo banamurebere niba nta Virusi itera SIDA yanduye kuko iyo yanduye bamutangiza imiti bakamubwira uko yitwara no mu gihe cyo kubyara bakamwitaho mu buryo bwihariye akabyara umwana muzima, bikorerwa ubuntu, rero nta mpamvu yo kuba wabyara umwana wanduye SIDA kuko uba umwangirije ubuzima ku bushake”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo, avuga ko muri serivisi batanga harimo no gukangurira ababyeyi kwipimisha mu gihe bakimenya ko basamye, bakanipimisha Virusi itera SIDA, kugira ngo uwo basanga yanduye bamukurikirane bamufashe kubyara umwana utanduye.

Yagize ati: “Dukangurira ababyeyi kujya kwipimisha bakimenya ko basamye inda kuko mu bizamini babafata harimo n’icya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe ko wanduye bakurinde kutazanduza umwana, bahahererwa inyigisho zihagije ku buryo uzitwara mu gihe utwite kugeza ubyaye n’uko uzajya umwonsa kugeza ku myaka ibiri akava ku ibere ataranduye”.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwagaragaje ko mu bagore batwite bafite Virusi itera Sida abagera kuri 98% babona imiti ku buryo bworoshye, mu gihe abana babavukaho bagakurikiranwa neza kugeza ku myaka ibiri, abo basanga baranduye bangana na 1% bivuze ko 99% by’abana bavuka ku babyeyi banduye Virusi itera SIDA bavuka ari bazima.

Yanditswe na N. Janvière/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’ubuzima asimbuye Dr Ngamije.

NDAGIJIMANA Flavien

Rwandair yatangije ingendo hagati ya Kigali na Paris nta handi ihagaze.

NDAGIJIMANA Flavien

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment