Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Karongi: Bamusanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yashizemo umwuka.

Umusore witwa Mfitumukiza Joseph wari umaze iminsi ine aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye, umurambo we wabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera, wari ujyanye ifumbire mu murima yabonye umurambo w’uyu musore ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Uyu muturage yahise abimenyesha ubuyobozi, ubuyobozi bumenyesha urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bikekwa ko uyu musore haba yariyahuye nubwo hataramenyekana icyabimuteye.

Ati: “Abaturage bavuga ko ku wa Kabiri saa mbili z’ijoro yatashye avuye aho yakoreraga akazi ko kogosha mu isantere ya Ryanyirakabano, ageze mu rugo ahita yongera aragenda kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera”.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane niba uyu musore w’imyaka 25 yariyahuye, niba se yaraguye mu Kivu by’impanuka cyangwa niba hari abantu bagize uruhare mu rupfu rwe.

Umurambo wa Mfitumukiza Joseph wajyanwe mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts

Ndagijimana Juvenal, Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare ba RDF bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR bageze mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Polisi yafashe magendu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment