Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

Iryavuzwe riratashye; General Muhoozi Kainerugaba mwene Museveni yageze i Kigali.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho byitezwe ko aza kuganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2022, aho byavugwaga ko se, Museveni, ateganya kumwohereza i Kigali mu biganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Mu minsi ishize, Lt Gen Muhoozi yari yanditse kuri Twitter ko afata Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’umwe mu bagize umuryango we, ko abamurwanya bakwiye kwitonda.

Yagize ati: “Uyu ni marume/data wacu. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bakwiye kwitonda”.

Perezida Kagame yari aherutse kwakira Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare mu Biro bye Village kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mutarama 2022 wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we.

Nta makuru arambuye yigeze atangazwa ku bikubiye muri ubwo butumwa Perezida Museveni yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko tubikesha IGIHE.

Abasesenguzi muri Politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bafashe iyi ntambwe nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuwunagura cyane ko umaze igihe urimo agatotsi.

Igihugu cy’u Rwanda gishinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka guhungabanya umutekano wacyo, barimo abo muri RNC n’abandi. U Rwanda kandi rushinja Uganda kubangamira imishinga myinshi y’ubukungu u Rwanda rwari rufite mu muhora wa ruguru (Northern Corridor). Kuri ibi kandi, igikomeye cyane ni uguhohotera abanyarwanda baba muri Uganda aho bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse abagize amahirwe bakaba bajugunywa ku mupaka aho Uganda ivuga ko iba yabafashe batagira ibyangombwa.

Ku rundi ruhande, Uganda nayo yagiye ivuga ko u Rwanda rucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano wayo n’ubwo akenshi nta bimenyetso yabigaragarije. Uganda kandi ikaba yarikomye kenshi abanyarwanda baba muri iki Gihugu ko harimo abenshi baza baje mu butasi bityo ko itazabemerera gukomeza gukora ubutasi ku butaka bwayo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Imfura ya Yoweli Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda/Photo Internet.
Lt Gen Muhoozi agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda/Photo Urugwiro

Related posts

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yanganyirije muri Djibouti na Mogadishu City.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Nyuma y’imyaka 5 yarazimye, Mark Cavendish yongeye kwigaragaza

Christian Hakorimana

1 comment

Kagabo Ananias January 22, 2022 at 12:44 pm

Reka dutegereze uyu mwene Kaguta Museveni turebeko yaza azanye ibitekerezo bizima dore ko we akiri na mutoya ashobora kureba ibyo se ari gukora akvuga ati oya reka tubihindure dutya.

Reply

Leave a Comment