Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, ingabo z’igihugu cye zitangira kuyobora ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bwafungiwe inzira na Iran mu muyoboro wa Hormuz.
Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga rwa ‘Truth Social’ ku wa 3 Gicurasi, yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi bikorwa yise ’Project Freedom’ ashingiye ku busabe bw’ibihugu bifite ubwato bwimwe inzira muri uyu muyoboro.
Mu bwishongora bwinshi ku bihugu byanze kugira uruhare mu ntambara Amerika yashoje kuri Iran muri Gashyantare 2026, Trump yagize ati “Ubu bwato bwaturutse mu bice byo ku Isi bitari kugira uruhare mu biri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko hazifashishwa abasirikare 15.000 b’Abanyamerika, indege zirenga 100, ubwato busenya misile n’indege zitagira abaplitote (drones) mu kuyobora ubwato muri Hormuz.
Ubwato bw’intambara buzakoreshwa muri ‘Project Freedom’ burimo ubwa Arleigh Burke. Kuva tariki ya 24 Mata, mu Burasirazuba bwo Hagati hari ubugera kuri 12 bwo muri ubu bwoko, bumwe muri bwo bwifashishijwe mu gufunga ibyambu bya Iran mu kigobe cya Persique.
Mu ndege z’intambara zitezwe muri iki gikorwa harimo kajugujugu zo mu bwoko bitandukanye zizajya ziguruka hejuru y’ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli, kandi bivugwa ko n’indege za A-10 zishobora kujya zifashishwa mu kurasa ababwitambika.
Kuri drones, Amerika iteganya gukoresha izigendera mu kirere n’izigendera mu mazi, zishobora kugaba ibitero cyangwa se zikifashishwa mu kugenzura umutekano wo mu mazi mu gihe anyuramo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli.
Umuyobozi wa CENTCOM, Admiral Brad Cooper, yagize ati “Ubufasha bwacu muri ibi bikorwa by’uburinzi ni ingenzi ku mutekano w’akarere no ku bukungu bw’Isi mu gihe dukomeza gukumira ingabo [za Iran] zirwanira mu mazi.”
Trump yatangaje ko nihagira abavangira ingabo za Amerika zahawe inshingano yo guherekeza ubwato muri Hormuz, bazasubizwa hakoreshejwe imbaraga nyinshi, kuko ngo iki ni igikorwa cyo gutabara ubucuruzi bw’ibihugu byinshi.
Kuri uyu wa 4 Gicurasi, Umuyobozi w’imitwe y’ingabo za Iran, Ali Abdollahi, yatangaje ko ingabo za Amerika nizinjira muri Hormuz zizaraswa, asaba abatwaye ubwato bwikoreye by’ubucuruzi n’ubwikoreye ibikomoka kuri peteroli ko bakwirinda iyi nzira niba badashaka gukorana na Iran.
Yagize ati “Tuburiye ingabo z’amahanga zose, cyane cyane abashotoranyi b’ingabo za Amerika, ko bazaraswa nibagerageza kwinjira mu Muyoboro wa Hormuz.”
CNN yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi, ubwato bwa Nooh Gas bufite ibirango bya Botswana ari bwo bwonyine bwagaragaye bunyura muri Hormuz, ubu bukaba bwarafatiwe ibihano na Amerika.
Ingabo za Iran zirwanira mu mazi zatangaje ko uyu munsi zasubije inyuma ubwato bw’intambara bwa Amerika bwageragezaga kwinjira muri Hormuz. Ibyo Amerika ntibyemeza cyangwa ngo ibihakane.

