Abaturage ba Guinea Conakry bagera kuri miliyoni 6,7 ni bo biyandikishije kuri lisiti y’itora mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, aho abakandida 9 ari bo bahatanye muri aya matora.
Perezida Mamady Doumbouya usanzwe ku butegetsi ni we uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka irindwi. Doumbouya yafashe ubutegetsi tariki 05 Nzeri 2021 nyuma yo guhirika Alpha Condé washinjwaga igitugu no kudindiza iterambere ry’Igihugu.
Guinea Conakry ni Igihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba, gihana imbibi n’Inyanja ya Atalantika mu burengerazuba. Kizwiho kuba gifite Pariki y’Ibidukikije ya Mount Nimba, mu majyepfo y’uburasirazuba. Iyi pariki iherereye mu misozi iri mu mashyamba akungahaye ku bimera n’inyamaswa gakondo nk’inkende n’ibindi.
Ku nkombe z’inyanja niho hari umurwa mukuru, Conakry, ahabarizwa umusigiti mukuru ujyanye n’iterambere ry’umujyi, hakaba kandi n’Ingoro Ndangamurage y’Igihugu, isigasiye amawe mu mateka y’agaciro yihariye mu karere iki gihugu iherereyemo.
Guinea Conakry ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, abakuru b’Ibihugu byombi bakaba bamaze gusurana mu bihe bitandukanye, ahanasinywe amasezerano yoroshya ubuhahirane, ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano n’ibindi. Kubera uko bakunda u Rwanda na Perezida Kagame, bimwe mu bikorwaremezo bikaba byaramwitiriwe.





