Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, indege ya Rwandair yavaga i Kigali yerekeza i Kamembe yari ifite urugendo nimero WB601 yakoze impanuka igeze ku kibuga Imana ikinga ukuboko.
Iyi ndege ngo ubwo yagwaga, yarenze ikibuga igera ku mpande ahatari kaburimbo, ikomereza ahari ibyatsi ariko ku bw’amahirwe ntacyo yabaye ndetse nta n’umwe wagize icyo aba mu bari bayirimo bose.
Umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW uri i Rusizi, yamenye amakuru ko uku kurenga Ikibuga byatewe n’uko umupilote wazanye iyi ndege ari ubwa mbere yari agiye kugwa kuri iki kibuga, ngo akaba yayirengeje kubera kutamenya ingano ya Piste (umunda indege zinyuraho zigwa cyangwa zihaguruka) byatumye ayiparika hanze yacyo.
Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair yasohoye itangazo yemeza aya makuru, yisegura ku bagenzi ariko itangaza ko nta muntu n’umwe wagize ikibazo yaba abagenzi ndetse n’abayikoramo bose.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hagitegerejwe ubufasha buvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe kugirango bayigarure mu kibuga.
Ubundi se iki kibuga giteye gite?
Ikibuga cy’Indege cya Kamembe giherereye mu Karere ka Rusizi cyubatswe ku bw’abakoloni, kikaba kimaze imyaka hafi 70.
Nyuma y’ishoramari rikomeye ryagikozweho, muri 2021 ubugenzuzi bwemeje ko gishobora gutangira gukorerwaho ingendo z’ijoro.
Mu myaka yose iki kibuga cyari kimaze guhera ubwo cyubakwaga mu gihe cy’ubukoloni, cyakoreshwaga ku manywa gusa kubera ibikorwa remezo bitari bihagije. Ni mu gihe gifasha abantu benshi cyane cyane abaturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uretse abaje mu Rwanda, hari abagikoresha bakeneye kugera i Kigali nk’igihe bashaka gukomereza ahandi mu ngendo ndende nk’izijya i Dubai, mu Burayi n’ahandi.
Mu mwaka wa 2015, nibwo hatangiye igice cya mbere cyo kukivugurura, hubakwa neza umuhanda ugwaho indege ndetse hongerwamo n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi ku kibuga cy’Indege.
Imirimo yo kugicanira yakozwe mu mushinga munini wa Banki y’Isi wiswe Great Lakes Trade Facilitation Project for Africa, ugamije korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu kubwongerera ubushobozi no kugabanya ikiguzi abacuruzi basabwa.
Ibyo byose kugira ngo bishoboke, hongerewe ingano y’amashanyarazi yoherezwa ku kibuga cy’indege cya Kamembe ku buryo hubatswe sitasiyo nto (substation), na moteri nini ziyatsa igihe amashanyarazi agize ikibazo.
Imirimo yakozwe mu kuvugurura iki kibuga iri ku rwego mpuzamahanga kuko yemewe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’indege za gisivili, ICAO.
Iki gikorwa cyatwaye hafi miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.





KIDUMU Elly @ WWW.AMIZERO.RW / Rusizi