Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Umuryango w’Abibumbye washimye Perezida Magufuli ku byiza yasize agejeje kuri Tanzania

Abayobozi batari bacye bari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye-ONU/UNO ya 59 yateranye ku nshuro yayo ya 75 ku wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021, bashimye ibyakozwe n’uwahoze ari umukuru w’Igihugu cya Tanzania, nyakwigendera Dr John Pombe Joseph Magufuli watabarutse mu ijoro rya tariki 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Aba bayobozi biyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’uwamusimbuye ku buyobozi, Maman Samia Suluhu Hassan.

Iyi nama yari iyobowe na Volkan Bozkir uyoboye inama nkuru ya ONU, yari ifite ingingo nyinshi zo kwigaho, harimo no kureba ibyagezweho na nyakwigendera Perezida Magufuli watabarutse ahitanywe n’indwara y’umutima ku wa 17 Werurwe 2021.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yavuze ko Magufuli azahora yibukwa ku bikorwa byiza asize akoreye Tanzania n’abaturage bayo.

António Guterres yashimye uburyo yashoboye kurwanya ruswa, kwita ku baturage, kubaka ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru hagamijwe iterambere rirambye.

Avuga ko Tanzania yashoboye kugera ku ntego yayo yo kuva mu bihugu bikennye, ikagera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, ibintu yari yariyemeje kugeraho muri 2025.

Yashimye kandi uburyo yateje imbere ibijyanye n’uburezi, ibintu byatumye abana benshi bashobora kwiga amasshuri yisumbuye.

Umunyamabanga mukuru wa ONU yashimye uburyo Perezida Magufuli yateje imbere ibijyanye n’ingufu, akaba yari afite intego yo kuwongera cyane kugira ngo igihugu cyose kibashe kubona amatara.

Yagize ati: “Ku izina ry’Umuryango w’Abibumbye ONU, nongeye guhoza umuryango we, reta hamwe n’abaturage bose ba Tanzania. Mfashe kandi uyu mwanya ngo niyemeze ko Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ONU rizakomeza kuba hafi y’iki gihugu, rigakorana na reta iriho iyobowe na Samia Suluhu Hassan. Turi kumwe n’Abatanzania mu migambi yabo yo kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza”.

Uhagarariye Umuryango w’Umwe bw’Uburayi nawe yavuze ko Perezida Magufuli yari umuyobozi witanze atizigamye kugira ngo azanire iterambere Abatanzania, kandi ko yakoze byinshi bigaragarira ahanini mu burezi no mu kubaka imihanda igezweho.

Uku kumenyekana kwa Magufuli mu Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ONU, kubaye mu gihe ibikorwa bye bikomeza kuvugwa hirya no hino muri Tanzania ndetse no mu nteko ishinga amategeko y’iki Gihugu.

Hari bamwe mu bagize inteko ishingamategeko bifuza ko inzira yatangije ari yo yakomeza, mu gihe ariko kandi hari ababibona ukundi, bakavuga ko hakenewe iyindi nzira nyayo ikwiye gukurikizwa ku butegetsi bwa Perezida mushya Samia Suluhu.

Umudepite wo mu Karere ka Mbunge mu Ntara ya Lindi iri mu Majyepfo ya Tanzania, Nape Nnauye, avuga ko ibyakozwe na Magufuli nta wirirwa abyerekana ko ahubwo byo byivugira.

Kuri we, abona ko Perezida Samia Suluhu Hassan atangiye neza, agasaba ko na we nk’abandi bayobozi “yahabwa umwanya kugira azasige ibyiza azibukirwaho ku buyobozi bwe”.

Dr John Pombe Magufuli/Photo Internet.
President Samia Suluhu wasimbuye Magufuli/Photo Internet

Related posts

Perezida Tshisekedi yatakambiye uwa Comoros ngo arebe ko yamufasha kurwanya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

WhatsApp, Facebook na Instagram zongeye gukora nyuma y’amasaha zihagaze. Ibihombo by’ama Miliyali y’Amadorali !!.

NDAGIJIMANA Flavien

Wari uziko imyitwarire mibi mu mirire (eating disorders) igira ingaruka mbi ku buzima?

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal April 18, 2021 at 5:05 PM

Komeza uruhukire mu mahoro HE Pombe Magufuli. Babyibutse kuko babonye wigendeye. Ko bataje no kugushyingura se ? Abazungu weeee😪

Reply

Leave a Comment