Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Imyidagaduro

Ibyishimo bya Jackson nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abanyamuryango kuri RedBlue JD.

Ku mbugankoranyambaga zitandukanye haba icyo twakwita nko kwiyandikisha mu muryango cyangwa se ifatabuguzi (Subscribe, s’abonner). Ku rubuga rwa YouTube, Subscribe ihabwa agaciro cyane kuko igaragaza ko umuyoboro wawe ukurikirwa cyane ndetse bigatuma icyo ushyizeho kigera ku bagukurikira bitabaye ngombwa ko ukibaha mu bundi buryo kuko babona ubutumwa bubamenyesha(notification).

Uwitwa Dushimimana Jackson ufite umuyoboro (Channel) wa YouTube witwa RedBlue JD uzwi ho kuba ishakiro ry’ibyegeranyo n’inkuru z’ubucukumbuzi ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko jujuje abafatabuguzi cyangwa se abemeye gukanda ahanditse Subscribe miliyoni (1,000,000), akaba avuga ko byose abikesha ubupfura bw’abanyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati: “Ndabashimira cyane mwe mwese mukurikirana ibyegeranyo dukora, ndashimira abanyarwanda bose batahwemye kudushyigikira, ndashimira buri wese washyize itafari ku bikorwa bya RedBlue JD aho iva ikagera hose”.

Jackson Dushimimana wakoze amateka yo kwinjira mu banyarwanda bacye bafite YouTube Channels zifite abarenga Miliyoni, yakomeje agira ati: “Ndashimira cyane Igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda badasiba gukurikirana RedBlue JD imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 200”.

Jackson Dushimimana yakomeje ashima Umuntu wese wakanze ahanditse ‘Subscribe’ ndetse n’undi wese utarahakanda ariko akaba ateganya kuhakanda, avuga ko abo bose ari imfura cyane maze asaba Rugira ngo ajye abaha kugira byose.

Jackson Dushimimana amenyerewe mu cyivugo (intero n’inyikorizo) igira iti: “Ni umugaragu w’inyandiko n’ibyegeranyo mugezwaho ! Jackson Dushimimana wumva nk’ibisanzwe. Mugume mu muryango mugari wa RedBlue JD”.

Uko ugira abantu benshi bagukurikira ariko barakanze kuri iri jambo (Subscribe), niko amahirwe yo kwinjiza agatubutse nayo yiyongera kuko kugera ku mubare runaka biguhesha amahirwe yo kuva mu cyiciro ujya mu kindi, bigatuma YouTube ubwayo igufata nk’inkoramutima ku buryo video ushyizeho ishobora kurebwa na benshi kandi mu gihe gito, bigatuma winjiza agatubutse.

Related posts

Rubavu: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’igikamyo gitwara mazutu, batatu bahita bahagwa.

NDAGIJIMANA Flavien

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

NDAGIJIMANA Flavien

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment