Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima

Ibihugu by’Ubulayi byongeye gukoresha urukingo rwa AstraZeneca byari byahagaritse.

Kuri uyu wa Gatanu ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani byongeye gukoresha urukingo rwa Covid-19 rwakozwe n’ikigo AstraZeneca, nyuma y’aho impuguke z’abaganga zigeragereje kumara abantu impungenge ko rushobora gutera amaraso kuvura.

Ibihugu by’Ubulayi byasubukuye itangwa ry’inkingo nyuma y’uko ikigo gishinzwe kugenzura iby’ubuvuzi mu Bulayi – European Medicines Agency (EMA), gitangarije ko urukingo ikigo AstraZeneca gifatanyije na Kaminuza ya Oxford nta kibazo ruteye kandi rukokora koko; n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ryatangaje ko amakuru agaragara nta na hamwe yerekana ko rutera amaraso kuvura ku bantu baruhawe.

Gusa, minisitiri w’ubuzima mu Bufaransa, Olivier Veran yavuze ko akanama njyanama k’Igihugu cye katanze amabwiriza ko urukingo rwa AstraZeneca ruhabwa abantu bafite imyaka 55 kuzamura.

Abakozi ba leta y’Ubufaransa bavugaga ko bashingiye ku byavuzwe n’ikigo gishinzwe kugenzura iby’ubuvuzi mu Bulayi EMA, badashobora gukuraho burundu impungenge ko hari abantu bake mu baruhabwa rushobora gutera amaraso kuvura, cyane cyane mu bakobwa bakiri bato. Ikigo EMA cyatangaje ko muri rusange inyungu zo guhaba urwo rukingo zisumba iz’ibibazo rushobora gutera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, ku wa Gatanu ryongeye gusaba ko ibihugu binyuranye byo hirya no hino ku isi bikomeza gukoresha inkingo zakozwe n’ikigo AstraZeneca.

Akanama k’impuguke z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS katangaje ko urukingo rw’ikigo AstraZeneca “rushobora kugabanya cyane abandura no kugabanya umubare w’abapfa”.

Mu rwego rwo gushishikariza rubanda gutinyuka urwo rukingo, Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Jean Castex, yahawe urukingo rwakozwe n’ikigo AstraZeneca ku wa Gatanu avuga ko icyo gikorwa kigaragaza ko arufitiye “icyizere cyuzuye”.

VOA

Related posts

Inshuti magara ya Perezida Kagame yitabye Imana ku myaka 110.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC igiye kurasa M23 ku buryo abato bazajya bumva ngo ‘kera habayeho’.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment