Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Imikino

Haiti: Inkunga ya Noami Osaka ntivugwaho rumwe n’abenegihugu

Nimero ya 2 ku isi mu bagore bakina umukino wa Tennis Naomi Osaka yatangaje ko hari icyo azafasha iki gihugu akomokamo nyuma y’uko cyashegeshwe n’umutingito ukomeye wahitanye abasaga 304

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Naomi Osaka wayoboye igikorwa cyo gutangiza imikino Olimpike i Tokyo, yatangaje ko hari icyo azafasha iki gihugu akomokamo nyuma y’uko cyashegeshwe n’ibibazo by’umutingito ukomeye wahitanye abasaga 304 abagera ku 2000 bagakomereka bikomeye.

Naomi Osaka w’imyaka 23, ufite umubyeyi we (se umubyara) ukomoka muri kiriya gihugu yatangaje ko azakora ibishoboka akitanga ibizafasha gusana iki gihugu akomokamo.

Uyu mutingito wangirije byinshi muri iki gihigu ni umwe mu mitingito ikomeye isi yahuye nayo ndetse ukaba wibasiye iki gihugu gisanzwe cyibasirwa n’ibiza bikomeye nk’imiyaga,  imvura nyinshi kubera imiterere y’agace ka Caraibe ho muri Amerika yo hagati iki gihugu giherereyemo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hashize amasaha 12, Ubutumwa bw’uyu mwari ukurikirwa n’abarenga miliyoni imwe (followers) kuri twitter bwakunzwe (Likes) n’abagera ku bihumbi 90  ndetse bunasangizwa ku mbuga zabo bwite (retweets) n’abagera ku bihumbi 13.

Benshi mu bakunzi be bashimye igitekerezo gikubiye mu butumwa bwe ndetse hagaragaramo n’abifuza gufatanya nawe kugirango bageze inkunga ku bagizweho ingaruka n’uyu mutingito.

Uwitwa Madame_Dee Dee yagize ati “Komera cyane nshuti Naomi, uri intwari kandi wakoze gutera intambwe nziza yo gufasha. Komeza kuba icyitegererezo cy’ikiragano gishya.

Ikitwa/Uwitwa Fantasy Tennis League yagize ati “Ni byiza Cyane Naomi. Uzatumenyeshe uburyo uzakoramo icyo gikorwa cy’urukundo natwe twifatanye nawe.”

N’ubwo bimeze gutya ariko, hari benshi bagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye n’uburyo iyi nkunga ishobora kutagera kubo yagenewe.

Umunyamakuru ndetse akaba narwiyemezamirimo muri Haiti Daniella Bien-Aime ni yagize ati “Icyo uzakora cyose ntuzigere utanga inkunga yawe wifashishije imiryango mpuzamahanga, ikiruta wakorana n’imiryango y’AbanyaHaiti ubwabo nibo bazi impamvu n’igituma. Bitati ibyo, ni ugutakaza ibyawe waruhiye.”

Umuhanga mu mibanire y’abantu Dr. Saint Paul Hayti yagize ati “Uraho mbe Naomi, Ntuzatange inkunga yawe mu miryango mpuzamahanga rwose. Dushobora kugufasha kubona imiryango y’imbere mu gihgu yageza inkunga yawe kubanyaHaiti ubwabo kandi byizewe.”

Naomi Osaka winjiza agera kuri miiyni 40 ku mwaka afite ibikombe 4 mu marushanwa nka Australia Open (2), US open (2) ndetse akaba yarageze ku mikino ya nyuma mu marushanwa nka Frensh open (3) ndetse na Wembleydone (2).

Related posts

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasabye abazahajwe n’ibiza kwihangana bakanihanganira Leta.

NDAGIJIMANA Flavien

Umugabo yashyingiranywe n’abagore barindwi icyarimwe barimo babiri bavukana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment